Abaturage 53 banyweye ubushera mu bukwe bajyanwa kwa muganga

Abaturage bagera kuri 53 banyweye ubushera mu bukwe bwa mugenzi wabo, batangira kuribwa mu nda no gucibwamo bihutanwa kwa muganga igitaraganya, bikekwa ko ubwo bushera bwari buhumanye. Ibi byabereye mu karere ka Rwamagana, Umurenge wa Munyaga, akagali ka Kaduha umudugudu wa Rwimbogo.

Aba baturage nyuma yo kunywa ubushera mu bukwe bw’umuturanyi wabo wari ufite ubukwe bahise bajyanwa ku kigo nderabuzimana cya Munyaga. Mukamana Chantal, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Munyaga yavuze ko hafi y’abaturage bose bari bitabiriye ubwo bukwe bakanywa kuri ubwo bushera bariwe munda bakanacibwamo.

Yavuze ko ari umugabo n’umugore bari bakoze ubukwe batumira inshuti n’imiryango, ndetse hari n’ibyo kunywa bitandukanye, gusa abaturage batangiye gutaka mu nda ku wa mbere no kuwa kabiri aba aribwo batangira kujyanwa kwa muganga. Yakomeje avuga kuri ubu abagera kuri 26 aribo basigaye kwa muganga kuko abandi bahawe imiti baroroherwa.

Gitifu Mukamana yavuze ko hari n’abantu batatu muri bo bajyanwe ku bitaro bya Rwamagana gukorerwa ibizamini bidakorerwa kuri icyo kigo nderabuzima. Uyu muyobozi yasabye abaturage kugira isuku bakirinda umwanda kuko na wo uri mu byateza ibibazo igihe benze ubushera. Ni mu gihe RIB yatangiye iperereza ndetse igatwara buke muri ubwo bushera ngo ijye gusuzuma icyateye abaturage kurwara mu nda.

SRC: IGIHE

Inkuru Wasoma:  Nyuma y'imyaka ibiri afunze Titi Brown agizwe umwere

Inkuru Wasoma:  Amakuru mashya ku bagabo batatu bishe umwana w’umukobwa bamaze kumusambanya bamujugunya mu ishyamba

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved