Nyuma y’imyaka irenga ibiri y’intambara ikomeje guhuza Ukraine n’u Burusiya, umubare w’abaturage ba Ukraine bifuza ko iyi ntambara irangira ukomeje kwiyongera, dore ko ikomeje guhitana ubuzima bw’abantu ari nako yangiza ibikorwaremezo byinshi.
Mu 2022, ubushakashatsi bw’Ikigo Gallop Research bwagaragaje ko Abanya-Ukraine bashaka inzira y’amahoro n’ibiganiro bari 22%, mu 2023 barazamuka bagera kuri 27% na ho muri uyu mwaka bakaba barakomeje kuzamuka aho bageze kuri 57%.
Mu bifuza ko intambara ihagarara, harimo n’abifuza ko Ukraine yahara ubutaka yari isanzwe ifite bwamaze gufatwa n’u Burusiya ariko ikabona amahoro, uretse ko hari n’abandi bifuza ko Ukraine yasubizwa ubutaka bwayo, na yo igatanga isezerano ko itazinjira mu Muryango wa NATO.
Iyi ntambara iherutse guhindura isura nyuma y’uko Leta Zunze Ubumwe za Amerika itanze intwaro zizwi nka ATACMS zishobora kurasa imbere mu Burusiya. Ibi byafashwe nk’ikimenyetso cy’uko iki gihugu kititeguye ibiganiro bishobora kurangiza iyi ntambara mu gihe cya vuba, ahubwo ko gikomeje imyiteguro y’intambara.