Abaturage babiri bishwe n’inkuba undi arakomereka

Abaturage babiri bo mu karere ka Rutsiro, mu murenge wa Manihira mu kagali ka Muyira mu mudugudu wa Mujebeshi, bakubiswe n’inkuba barapfa undi umwe arakomereka. Aya makuru yamenyekanye kuwa 8 Nzeri 2023 ashimangirwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Manihira Basabose Alex.

 

Gitifu Basabose yavuze ko bari bategereje RIB kugira ngo ize ikore iperereza. Yaboneyeho kwibutsa abaturage kwirinda kugama munsi y’ibiti mu gihe imvura irimo kugwa.

 

Abishwe n’inkuba ni Seraphine Nzafashwanimana w’imyaka 21 na Ukurikiyeyezu Damascene w’imyaka 19 mu gihe uwakomeretse ari Hanyurwaniki Thomas w’imyaka 34 wahise ajyanwa kwa muganga ku kigo nderabuzima cya Rutsiro kugira ngo akurikiranwe.

Rwandanews24

Inkuru Wasoma:  Umugore arashinja abaturanyi be gukorera umugabo we ivanguramoko

Abaturage babiri bishwe n’inkuba undi arakomereka

Abaturage babiri bo mu karere ka Rutsiro, mu murenge wa Manihira mu kagali ka Muyira mu mudugudu wa Mujebeshi, bakubiswe n’inkuba barapfa undi umwe arakomereka. Aya makuru yamenyekanye kuwa 8 Nzeri 2023 ashimangirwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Manihira Basabose Alex.

 

Gitifu Basabose yavuze ko bari bategereje RIB kugira ngo ize ikore iperereza. Yaboneyeho kwibutsa abaturage kwirinda kugama munsi y’ibiti mu gihe imvura irimo kugwa.

 

Abishwe n’inkuba ni Seraphine Nzafashwanimana w’imyaka 21 na Ukurikiyeyezu Damascene w’imyaka 19 mu gihe uwakomeretse ari Hanyurwaniki Thomas w’imyaka 34 wahise ajyanwa kwa muganga ku kigo nderabuzima cya Rutsiro kugira ngo akurikiranwe.

Rwandanews24

Inkuru Wasoma:  Bafatiwe mu cyuho biba ibitoki mu gicuku cya joro

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved