Abaturage babyutse bariye karungu batuma Minisitiri w’Intebe yegura ahita ahunga n’igihugu igitaraganya

Kuri uyu wa Mbere tariki 05 Kanama 2024, Sheikh Hasina Wazed w’imyaka 76 wari Minisitiri w’Intebe wa Bangladedh yeguye ndetse ahunga igihugu, nyuma y’imyigaragambyo ikomeye yaguyemo abagera kuri 300, barenze kuri Guma mu rugo yari yashyizweho kugira ngo abantu badasubira mu mihanda. https://imirasiretv.com/uruganda-rukora-imyenda-mu-rwanda-rwahiye-rurakongoka-ibirimo-byose-biba-ivu/

Aljazeera yatangaje ko ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Bangladesh General Waker-Uz-Zaman yagiye kuri Televiziyo y’Igihugu, agatangaza ko Hasina yeguye kandi ko hagiye kujyaho Guverinoma y’inzibacyuho ihuriweho. Nyuma y’aho hahise hatangira gusakata amakuru avuga ko Hasina n’umuryango we bashobora kuba bahungiye mu Buhinde bakoresheje kajugujugu.

Imyigaragambyo yatangiye muri Nyakanga uyu mwaka, itangizwa n’abanyeshuri biga za Kaminuza basaba ko iringaniza mu mirimo ya Leta rikurwaho. Iryo ringaniza ryahaga amahirwe yisumbuye abana bavuka mu miryango y’abasirikare bagize uruhare mu rugamba rwo kubohora Bangladesh, abo mu bwoko bwasigajwe inyuma n’amateka ndetse n’abandi.

Inkuru Wasoma:  Agiye guca agahigo ko guhobera abantu 15000 mu masaha 24

Abanyeshuri babibonamo kurenganywa kuko gutanga akazi bikwiriye gushingira ku bushobozi n’ubumenyi, kurusha ikindi icyo aricyo cyose. Imyigaragambyo yaje gukomera, abigaragambya hazamo n’abamagana ibibazo by’imibereho mibi, imiyoborere mibi na ruswa byamunze igihugu.

Igisirikare cyijeje abaturage gukora ibishoboka byose amahoro akagaruka muri Bangladesh. Sheikh Hasina Wazed ni umukobwa wa Sheikh Mujibur Rahman wayoboye Bangladesh bwa mbere. Hasina yabaye Minisitiri w’Intebe bwa mbere mu 1996 kugeza mu 2001, yongera kujya kuri uwo mwanya mu 2009. https://imirasiretv.com/m23-yafashe-akandi-gace-abapolisi-ba-congo-bari-bakarinze-bahungira-muri-uganda-batarwanye/

Uwari Minisitiri w’Intebe yeguye ahita ahunga igihugu igitaraganya

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved