Ku wa 01 Gashyantare 2024, nibwo hamenyekanye urupfu rw’umusaza Ngerageze Ezechiel uri mukigero cy’imyaka 90 y’amavuko, umunsi ukurikiyeho ibitaro byabazaniye umurambo ngo basezere kuri nyakwigendera nyamara barebye basanga mu isanduku harimo umukecuru.
Ibi byabereye mu Mudugudu wa Kuruganda, Akagari ka Kagumazi Umurenge wa Gashora mu Karere ka Bugesera. Amakuru avuga ko uyu musaza yitabye Imana azize uburwayi busanzwe ndetse ngo umuryango we wahise umujyana mu buruhukiro bw’ibitaro bya Nyamata, bahita batangira imyiteguro yo kumuherekeza.
Umunsi ukurikiyeho ubwo bajyaga kuzana umurambo wa nyakwigendera ntabwo bemerewe kwinjira mu cyuma wari urimo, ahubwo abakozi b’ibitaro bamubasangishije hanze kugira ngo mbere yo kumushyingura bamugeze iwe mu rugo bamusezereho.
Ubwo bageraga iwe mu rugo basanze uwo bari bagiye gushyingura ari umukecuru, mu gihe umuntu wabo yari umusaza. Ibi byababaje benshi mu bari baje kumusezera. Umwe ati “Yapfuye ejo n’ijoro hanyuma bamujyana i Nyamata, noneho tugiye kumusezera nyine dusanga si we, twasanze ari umukecuru natwe tutanazi rwose, ahubwo umusaza wacu twamubuze.”
Uyu yakomeje agira ati “Twese abari aho ngaho twumiwe kandi abenshi agahinda katwisehe, ariko urumva kujya kuzana umuntu wawe hanyuma ugasanga atari we, urumva tutakomeretse cyane ahubwo?”
Undi yagize ati “Byatuyobeye nyine natwe twumvise ibyo abo baganga atari byiza, nukuguma kubabaza abantu nyine ba nyiri umuntu, nabo ntabwo bemeye ko binjyira aho umuntu wabo ari ahubwo bababwiye ko baguma hanze bakamubazanira, no kugira ngo babisobanukirwe n’uko basanze ari umukecuru kandi undi ari umusaza.”
Umugabo umwe yavuze ko kugira ngo bahite bamenya uwo ari we barebeye ku musatsi y’uwo mukecuru. Ati “Kubera ko umusatsi w’umusaza wari imvi ariko ngo abamubonye bavuze ko afite umusatsi w’umukara, ubwo rero natwe twuzuye amayobera ntituzi urujijo rwabayemo aho ngaho.”
Umuyobozi Mukuru w’ibitaro bya Nyamata, Dr Sebajuri Jean Marie Vianney yahakanye koi bi bitabayeho agira ati “Ubundi ahari umurambo haba hari amazina ye, kandi umurambo uba ugaragara, njye icyo nababwira n’uko ibyo bitabayeho kandi ndi kubivuga ndi kumwe n’ababishinjwe, nta murambo bibeshyeho ngo batware utari uwabo.”
Umuryango wa nyakwigendera ukimenya aya makuru wahise ujya ku bitaro bya Nyamata uraguranishya, babaha umuntu wabo nyuma nabo bajya gushyingura umusaza wabo.