Abaturage baguye gitumo umukobwa amaze guta umwana amaze kubyara mu musarane atanga ubusobanuro bwumvikanamo ubunyamaswa

Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Gasabo, bwakiriye dosiye y’umukobwa ukurikiranweho guta umwana w’uruhinja mu musarane. Ibi uyu mukobwa yabikoze kuwa 11 Ukwakira 2023 saa kumi n’imwe z’igitondo, mu karere ka Gasabo, mu murenge Rutunga, mu kagali ka Indatemwa mu mudugudu wa Kamusengo.

Nk’uko tubikesha Ubushinjacyaha, uyu mukobwa w’imyaka 20 y’amavuko akurikiranweho ubwinjiracyaha ku cyaha cyo kwica umwana yibyariye. Uyu mukobwa yafashwe n’abaturage babana na we mu gipangu, ubwo yari amaze guta umwana we yari amaze kubyara mu musarane, umuturanyi yagiye muri ubwo bwiherero yumva umwana arira.

Yahise atabaza abaturanyi ndetse n’inzego z’ibanze zirahagera, babajije uwo mukobwa kuko ari we bakekaga ko atwite, abemerera ko ari we wabikoze, abasobanurira ko yagiye mu bwiherero umwana akagwa mu musarane, abonye bigenze gutyo arakaraba yigira kuryama.

Inkuru Wasoma:  Bagiye mu murima w’ibirayi basangamo umurambo w’umusore bakeka impamvu yatangaje benshi kubera ibyakurikiye

Inzego z’ibanze zakuye uwo mwana mu musarane amazemo nk’isaha basanga akirimo akuka bamujyana kwa muganga, kuri ubu ari kwitabwaho n’abaganga.

Iki cyaha uyu mukobwa akurikiranweho, ni ubwinjiracyaha bwo kwica umwana wibyariye, aramutse agihamijwe n’urukiko yahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi nk’uko biteganwa n’ingingo ya 107 y’itegeko No 68/2018 ryo kuwa 30/8/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved