Abaturage baguye mu kantu kubera ibyo basanze mu rugo rw’umuyobozi wabo bizeraga cyane i Musanze

Umugabo witwa Manizabayo Ferdinand utari usanzwe afite igikorwa na kimwe kidafututse azwiho, ubwo bamukekagaho gutaburura inka bahambye yipfishije akayirya, iwe mu rugo hasanzwe magendu y’inzoga z’ubwoko bunyuranye zitemewe, ababibonye batungurwa no kuba uwakabereye abaturage intangarugero yijandika mu bikorwa nk’ibyo. Manizabayo asanzwe ari ushinzwe amakuru mu mudugudu.

Ibi byabereye mu mudugudu wa Gataba akagali ka Gasakuza mu murenge wa Gacaca mu karere ka Musanze. Kuwa 5 Ukwakira 2023 ubwo byabaga, muri uyu mudugudu hamenyekanye amakuru y’uko hari abaturage bacunze ubuyobozi ku jisho bataburura inka yari yahambwe yipfushije, bateka inyama zayo barazirya, kandi Manizabayo ari mubaketswe.

Ubuyobozi bufatanyije n’abaturage bihutiye gucukumbura ibyabaye, bakigera mu rugo rwa Manizabayo basangayo inzoga zirimo Kanyanga, Vodca, amashashi 60 yuzuye inzoga yitwa Crane n’izindi z’ubwoko bunyuranye nazo zari zifunze mu mashashi ndetse na bote bivugwa ko ari iza gisirikare.

Nsengimana Aimable ni umunyabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gacaca, yavuze ko ubwo basangaga izo nzoga kwa Manizabayo yari yamaze gutoroka kare. Icyakora ngo aracyashakishwa ngo hamenyekane ibindi kubyo akekwaho.

Yagize ati “Ni ibintu bigayitse biteye n’umugayo cyane kuko yari n’umuyobozi wakabereye intangarugero abo ayoboye. Ariko twamubona tutamubona ikiriho ni uko imyitwarire nk’iyo idakwiye kuko igayitse, ikanatanga isura mbi.”

Uyu mugabo ngo nta bindi bikorwa bigayitse asanzwe azwiho, ari nayo mpamvu bikimara kumenyekana ko yari mu bataburuye inka akarya inyama zayo, akanasanganwa inzoga za magendu, byatumye abantu bagwa mu kantu batungurwa n’ukuntu umuyobozi bitoreye ku rwego rw’umudugudu bamwizeyeho ubupfura n’ubunyangamugayo yishora mu bikorwa nk’ibyo bigayitse.

Gitifu Nsengimana yavuze ko nta na rimwe ubuyobozi buzemerera umuntu uwo ari we wese kwishora mu bikorwa bifitanye isano n’ibyo bya magendu kimwe n’ibiyobyabwenge. Yanavuze ko banenga bivuye inyuma iyi myitwarire idahwitse ku muntu wakabaye intangarugero, asaba abaturage ko igihe bamenye umuntu wishora mu bikorwa bidasobanutse kwihutira gutanga amakuru kugira ngo agirwe inama nibiba na ngombwa ahanwe, agarurwe ku murongo.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved