Abaturage b’akarere ka Rulindo batinye kwiyamamariza kujya muri Njyanama y’akarere

Mu matora yo gusimbura abayobozi bo mu nzego z’ibanze bagiye bava mu kazi ku mpamvu zitandukanye, I Rulindo hakenewe uzasimbura uwitwa Mukabagire Scholatique uherutse gusezera agiye muri gahunda z’amasomo.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde yavuze ko kugeza ubu nta n’umwe wari watanga kandidatire ye. Ubwo yaganiraga n’abanyamakuru kuri uyu wa 9 Ugushyingo 2023, yagize ati “Rulindo bakeneye Umujyanama umwe, ku mugoroba narebye mu ikoranabuhanga, nta muntu urashyiramo kandidatire, muri gutinya iki? Ushobora kuba uba I Musanze, cyangwa uba hehe ariko ukajya gutanga umusanzu.”

Ni nyuma y’uko hashize igihe komisiyo y’igihugu y’Amatora NEC iri guhamagarira abantu gutanga kandidatire zabo kugira ngo haboneke usimbura uyu Mujyanama nk’uko biri gukorwa n’ahandi hirya no hino mu gihugu.

Guverineri Mugabowagahunde yakomeje avuga ko Abajyanama ari nabo bazavamo abayobozi, asaba urubyiruko gutinyuka kuko kumva ko akarere kabura umujyanama ari ibintu bidasobanutse. Yavuze ko imiryango ifunguye ku muntu wese uvuka I Rulindo yaba ahatuye cyangwa atahatuye, ariko afite umusanzu yumva yatanga muri Njyanama y’akarere.

Mukabagire Scholatique yari umwe mu bagore batanu bangana na 30% y’Abajyanama bose nk’uko itegeko ribiteganya. Yari yatowe mu matora yo mu Ugushyingo 2021.

Inkuru Wasoma:  Rubavu: ababuriye ababo mu biza barashinja akarere kubogama mu gushyingura

Inkuru Wasoma:  Bamubujije kubwira ikibazo cye perezida Kagame ngo buracya gikemuka none kimaze imyaka 4 kitarakemuka

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved