Abaturage bo mu gihugu cya Uganda bacanye umuriro k’Umunyamabanga wa Leta ya Uganda, Henry Okello nyuma y’ibyo yatangaje ubwo yari mu kiganiro cya televiziyo ku wa Gatatu tariki ya 24 Mutarama 2024, avuga ko abugarijwe n’inzara ari ibigoryi.
Minisitiri Henry Okello yatangaje ibi ubwo yari muri kiganiro na Televiziyo ya NTV abwira abaturage bataka ko bugarijwe n’inzara batagakwiye kwitwaza ikirere cya Uganda kuko ubusanzwe abahinzi kirabahira, ku buryo beza imyaka ibahagije.
Yagize ati “Abo bashonje ni ibigoryi, ibigoryi bishobora kwicirwa n’inzara muri Uganda. Abo ni ibigoryi kubera ko muri Uganda hari ibiribwa bihagije. Uramutse ukora cyane, muri Uganda hari ubutaka, n’ikirere ni cyiza n’ubwo haba impinduka zimwe na zimwe, ariko ntibikwiye kumva abataka inzara”.
Yakomeje yibaza ukuntu babyuka bakajya mu mirima yabo nyuma bagataka inzara kandi barahinze. Ati “ None se ni gute wananirwa Kubona ibyo kurya mu gihe wagize imbara zo kubyuka, ugategura ubutaka bwawe hanyuma ugateramo imyaka kandi ukayitaho?”
Minisitiri Okello atangaje ibi mu gihe Perezida Yoweri Kaguta Museveni yari aherutse kubwira abitabiriye Inama y’Umuryango w’Ibihugu bidafite aho bibogamiye (NAM) ko abaturage ba Uganda bari kwicwa n’ibiryo.
Raporo y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burenganzira bwa Muntu yerekana ko byibura mu mwaka ushize wa 2023 abanya-Uganda barenga 2,000 bishwe n’inzara muri Karamoja, icyakora Abayobozi bo muri iki gihugu bakomeje guhakana ko nta nzara ihari nyamara iki gihugu cyaribasiwe n’amapfa cyane mu Karere ka Karamoja.