Abakozi b’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, ubwo bari mu bikorwa byo kugeza hirya no hino mu Rwanda serivisi zo gufungura Isange One Stop Centers mubice bisa n’ibyitaruye kugira ngo bafashe abaturage babituye kuzigana, basabye abanyarwanda muri rusange n’abi’I Muhanga by’umwihariko kujya batanga amakuru ku makimbirane ari mu ngo z’abaturanyi babo hakiri kare, aho kugira ngo bajye bavuga ko bari babizi hari umwe wamaze gupfa.
Ni mu gihe abenshi banga kuvuga amakimbirane ari mu ngo z’abaturanyi mu rwego rwo kwanga kwiteranya. Iyo habayeho guceceka bituma umugizi wa nabi abona icyuho cyo gukora ibikorwa bye byo guhemukirwa uwo babana kubera ko ntawe uba ubizi cyangwa ntawe ushaka kubimenya n’uwabimenye ntacyo bimubwiye.
Njangwe Jean Marie uyobora ishami ry’ububiko bw’ibirego n’iyandikwa ryabyo mu karere ka Muhanga yasabye abahatuye kuva kuri iyo ngeso yo kwanga kwiteranya, ahubwo bakazajya bavuga amakuru y’urugomo kuko uko bitinze kumenyekana niko bivamo urupfu cyagwa se ubumuga kuwarukorewe. Yakomeje avuga ko ihohoterwa ridakwiriye kuzinzikwa cyangwa ngo ricecekwe abantu bakazatanga amakuru ari uko bumvise ngo runaka yishwe.
Njangwe na bagenzi be bakora muri RIB bakomeje babwira abaturage ko kuba ijisho rya mugenzi wawe ari ukurinda ko yahura n’akaga ubireba. Bavuga ko iriya ntero isobanura ‘gutabariza umuntu ngo arenganurwe cyangwa arindwe akaga, ariko ukareba niba na we ntawe yagateza ukabivuga hakabaho gukumira.’
Jean Paul Habun Nsabimana umuhuzabikorwa wa Isange One Stop Center muri RIB ku rwego rw’igihugu avuga ko ntawe ukwiye kunga uwakoreye mugenzi we icyaha cy’ihohoterwa n’uwo yagikoreye. Avuga ko ibyaha nk’ibyo byangiza uwabikorewe, bikamumugaza, bikamuhungabanya umutima n’ibitekerezo bityo ntakore ngo yiteze imbere bikaba byanamuhitana.
Abakozi ba RIB kandi bashishikarije abaturage kugana ibigo bya Isange One stop centers bakabigezabo ibibazo byabo.
Abakozi b'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB bashishikarije abaturage bo mu karere ka @Muhangadis kugana ibigo bya Isange One Stop Centers ndetse no gutanga amakuru ku makimbirane mu ngo z'abaturanyi mu rwego rwo kurinda no gukumira ibyaha by'ihohoterwa. pic.twitter.com/h4NNGJkpqu
— IMIRASIRE TV (@imirasiretvcom) September 26, 2023