Abaturage barashinja abayobozi kubaka ruswa y’igitsina i Nyarugenge

Bamwe mu baturage batuye mu karere ka Nyarugenge bavuga ko ubuzima bwabo bwahindutse bubi kubera abayobozi bamwe na bamwe. Ni mu gihe mu murenge wa Kanyinya mu kagali ka Nzovu mu mudugudu wa Rutagara II bavuga ko batagihabwa serivisi inoze n’abayobozi b’inzego z’ibanze batabanje kwakwa ruswa y’amafaranga cyangwa y’igitsina.

Ubwo baganiraga na BTN TV dukesha iyi nkuru, abaturage bakomeje bavuga ko iyo badatanze ruswa basabwe bashyirwaho amananiza, ruswa ikaba yarabazonze aho ubufasha bagahawe bwimuriwe mu tubari no mu buriri bw’indaya. Bati “Tubayeho nabi kubera aba bayobozi bacu bamunzwe na ruswa, ntibaguha serivisi utabanje kubaha indamu cyangwa kuryamana na bo niba uri umukobwa.”

Aba baturage bakomeza bavuga ko abagabo bo muri uyu mudugudu batakigira ijambo kubera ko niyo bagerageje kubaza abayobozi impamvu batwara abagore babo babuka inabi. Icyakora ku rundi ruhande, umukuru w’umudugudu Uwitonze Vianney ushinjwa kwaka ruswa ahakana ibi avuga ko biterwa n’ishyari bamugirira.

Inkuru Wasoma:  Abakobwa bagera kuri 566 bashatse abagabo bataruzuza imyaka 19 i Gicumbi

Yagize ati “Barabeshya nta ruswa njya naka ahubwo kubera ishyari n’urwango cyane ko hari n’abo duhurira mu bibazo mu kazi kanjye.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kanyinya, Uwanyirigira Clarisse yavuze ko iki kibazo batari bakizi ariko bagiye kugikurikirana. Ku rundi ruhande, abaturage bo barifuza ko abayobozi bisumbuye bahindura abayobozi bo hasi bariho ntacyo babamariye bakaba banishinganisha kubera aya makuru batanze.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved