Abaturage barataka ubuhemu bari gukorerwa muri kompanyi y’uherutse kwimikwa nk’Umutware w’Abakono

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Rubavu bakoreye kompanyi ETS KAZOZA JUSTIN & CIE Ltd ya Kazoza Justin uherutse kumvikana mu birori byabaye byo kumwimika nk’Umutware w’Abakono, barimo gutabaza nyuma y’uko bahagaritswe mu mirimo bakoraga bitunguranye bakaba barabuze uwo bishyuza. Aba baturage bagera mu 190 bavuga ko bakoraga imirimo yo kubaka mu kigo cy’amashuri cya TTC Gacuba II.

Ubwo baheruka kuzindukira ku ishantiye ya ETS KAZOZA JUSTIN & CIE Ltd bakoreraga hari mbere y’uko bahagarikwa kuwa 4 Nzeri 2023. Aba baturage baravuga ko bahagarikwa mu kazi bitunguranye bijejwe ko amafaranga yabo bakoreye bazayahabwa bitarenze kuwa 8 Nzeri, ariko uwo munsi uza kurenga kugeza n’ubwo bahamagaye abakoresha babo ariko bakanga kubitaba.

Umwe yagize ati “baduhagaritse ngo ibikoresho byabuze, ngo dutahe dutegereze mesaje, mesaje ntiyaza turangije tujya ku karere.” Bakomeza bavuga ko babwiwe ko bazaza kubareba kuwa gatatu, kugeza ubu hakaba haciyemo iya gatatu 3 babizeza kuza kubareba ibyumweru bitatu bikaba bishize.

Bakomeza bavuga ko nyuma baje kubona ko bakwiye kwiyambaza ubuyobozi, undi ati “twarikoze twese turaterana tujya ku karere kuwa mbere, tugeze ku karere batwaka lisite twahemberwagaho turaza turazijyana, batwaka amafoto y’ibipande barayafotora, twandika inzandiko bateraho kashe batubwira ko bagiye kurushyikiriza meya none icyumweru kirashije nta gisubizo baraduhereza.”

Aba baturage bakomeza bavuga ko kuba batazi umuntu bazishyuza bikomeje kubabera imbogamizi cyane ko aya mafaranga bayakoreraga bateganya kuyakoresha mu itangira ry’abanyeshuri none ryageze batarahembwa. Bakomeza bavuga ko kandi n’ubuzima bumeze nabi, burimo kubura ayo kubatunga no kwishyura inzu.

Ku rundi ruhande, injeniyeri wakoreshaga aba bantu, Nkurikiyimana Samuel ntiyashatse kugira icyo atangaza ku cyatumye badahemba aba baturage, akavuga ko ahubwo ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu ari bwo bwabasha kubisobanura kuko aribwo bwahaye rwiyemezamirimo isoko ryo kubaka aya mashuri.

Inkuru Wasoma:  Mudugudu yahondaguye umusore w'imyaka 18 wapimaga ikigage amugira intere

Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu ntabwo bwabashije kuboneka ngo busobanure ibijyanye n’iki kibazo. kompanyi ETS KAZOZA JUSTIN & CIE Ltd isanzwe ari iya Kazoza Justin uherutse kumvikana mu iyimikwa ry’umutware w’Abakono byamaganiwe kure kuko bidatanga urugero rwiza mu kwimakaza Ubumwe bw’Abanyarwanda nka rimwe mu mahame remezo y’Abanyarwanda.

Byagaragaye kandi ko uyu Kazoza Justin ari umwe mu bahabwaga amasoko menshi mu turere tunyuranye two mu ntara y’Amajyaruguru n’Iburengerazuba, hashingiwe kuri iyi migenzereze yashoboraga gusubiza inyuma Ubumwe bw’Abanyarwanda.

Ivomo: Radiotv10

Inkuru Wasoma:  Gitifu wagaragaye asenya igipangu cy’umuturage yakoze ikindi gikorwa cyatunguranye

Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu ntabwo bwabashije kuboneka ngo busobanure ibijyanye n’iki kibazo. kompanyi ETS KAZOZA JUSTIN & CIE Ltd isanzwe ari iya Kazoza Justin uherutse kumvikana mu iyimikwa ry’umutware w’Abakono byamaganiwe kure kuko bidatanga urugero rwiza mu kwimakaza Ubumwe bw’Abanyarwanda nka rimwe mu mahame remezo y’Abanyarwanda.

Byagaragaye kandi ko uyu Kazoza Justin ari umwe mu bahabwaga amasoko menshi mu turere tunyuranye two mu ntara y’Amajyaruguru n’Iburengerazuba, hashingiwe kuri iyi migenzereze yashoboraga gusubiza inyuma Ubumwe bw’Abanyarwanda.

Ivomo: Radiotv10

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved