Abaturage baravuga ko uyu mugabo yishe imbwa y’umuturanyi akayirya

Umugabo witwa Mporwiki Isaac wo mu karere ka Ruhango watawe muri yombi, akurikiranweho kwica imbwa y’umuturanyi. Abaturanyi bo bavuga ko yayiriye. Uyu mugabo w’imyaka 54 y’amavuko akomoka mu karere ka Huye, atuye mu murenge wa Bweramana, akagali ka Rubona mu mudugudu wa Kirambo.

Mutabazi Patrick, umuyobozi w’umurenge wa Bweramana yabwiye Umuseke ko amakuru na raporo bafite ari uko uyu Mporwiki yishe imbwa y’umuturanyi arayirya. Kuri ubu ariko icyaha akurikiranweho ni icyo kwica imbwa y’umuturanyi.

Inkuru Wasoma:  Umusirikare yasanze umukunzi we ari kumwe n’undi musirikare ahita yirasa

Gitifu Mutabazi avuga ko barimo gusaba nyiri iryo tungo kwihutira gutanga ikirego mu Bugenzacyaha. Amakuru aravuga ko uyu mugabo afite abandi bagenzi be bafatanyije kurya iyi mbwa, kandi bakaba barya amapusi n’ibisiga.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved