Bamwe mu baturage bakora akazi k’uburobyi bw’isambaza mu Karere ka Rubavu, bavuga ko kubera kurya iri funguro, bagira ubushyuhe bwinshi bwo gushaka imibonano mpuzabitsina, bagasaba kwegerezwa udukingirizo kuko ubwandu bwa Virusi itera SIDA muri aka gace bwakamejeje kandi buzamuka umunsi ku munsi.

 

Aba barobyi biyemerera ko ubwandu bwa Virusi itera SIDA muri aka gace bukomeje gukaza umurego, bakavuga ko byose biterwa n’ubushyuhe bw’isambaza baba bariye zibageramo zigatuma imibiri yabo ishaka icyo mu ijipo no mu ipantalo. Bavuga ko kubera abenshi badashobora kwihangana birangira bagiye gushaka uko bakora imibonano mpuzabitsina, bityo bagasaba kwegerezwa udukingirizo kugira ngo barusheho kwirinda.

 

Umwe mu baturag aganira na RadioTv10 dukesha iyi nkuru yagize ati “Iyo udusambaza tukiva mu Kivu nyine dutera ubushyuhe, ubwo ni ukuvuga ko bariya bantu baba hariya ku Kivu ni ukubongerera bakagira udukingirizo kuko umubiri ni ikindi kintu. Umubiri ufatwa ku buryo butateganyijwe; hakabaho udukingirizo, hagakorwa n’ubukangurambaga bwinshi kugira ngo bashobore na bo kwirinda.”

 

Undi nawe ati “Iyo bomotse mu gitondo [abarobyi b’isambaza] bateka isambaza bakarya kandi isosi y’isambaza itera ubushyuhe. Bityo rero abenshi muri bo bikarangira bagiye gushaka abo baryamana kuko baba bumva ubushuhe bwabaye bwinshi mu mubiri wabo.”

 

Icyakora, bamwe mu barobyi bavuga ko nubwo hari abakunze kwishora mu mibonano mpuzabitsina idakingiye, bagerageza kubagira inama kubagira inama.

 

Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Gisenyi, CSP Dr. Tuganyezu Oreste avuga ko iki kibazo kizwi kandi ko hari gahunda iri gutegurwa kugira ngo haboneke serivisi z’udukingirizo ahahurira abantu benshi biboroheye. Ati “Icyo tugiye gukora ni uko tugiye kongera ahantu henshi ho gutangira udukingirizo.”

 

“Ni mu gihe kandi iki kibazo twatangiye kukiganiraho n’abayobozi batandukanye twibaza ngo ese uburyo bwiza bwatuma ukeneye condom ayibona, ese hakorwa iki kugira ngo twongere twa tuzu dutangirwamo condoms? Kugeza uyu munsi dufite kamwe ariko ikigaragara ntabwo gahagije.”

 

Aba barobyi bagaragaje iki kibazo mu gihe Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) kigaragaza ko kwirinda SIDA ari inshingano za buri wese nyamara kugeza muri 2023 hirya no hino mu Gihugu hari bene utu tuzu tw’udukingirizo 10 gusa, turimo turindwi two mu Mujyi wa Kigali, na kamwe kamwe mu mijyi ya Huye Rusizi na Rubavu.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved