Ni mu gace ka Tororo mu gihugu cya Uganda aho abayobozi barimo kuvuga ko abaturage barimo guhunga ako gace kubera gutinya imizimu abo baturage bavuga ko batererezwa na bagenzi babo baba bafitanye umubano wa hafi n’abakorana na satani ndetse n’imigenzo yayo bita Illuminati. Aba baturage bavuze ko bari guterwa n’imizimu kuburyo ngo abagore n’abagabo bari kuba abanyarugomo, abana ku ishuri bakagira imyitwarire idahwitse bakirukanwa.
Ibi ngo bituma aba baturage bavuga ko bagenzi babo bashobora kuba barayobotse icyo bita Illuminati bashaka ubukire. Umuyobozi umwe wo mu cyaro cyaho cyitwa Wakasiki, Opiaki Opendi Ojwang yavuze ko ako gace katewe n’imizimu aho yagize ati” imizimu yateye abantu muri aka gace kuburyo abantu bahiye ubwoba bagahunga bava muri aka gace”.
Uyu muyobozi avuga ko abaturage bo muri aka gace bavuga ko hari bamwe muri bagenzi babo baba baragiye muri Illuminati bashaka ubukire. Yakomeje abwira Daily monitor ko abana batakijya ku ishuri kubera ko iyo bagezeyo bahita baba abanyarugomo maze bakirukanwa. Umuturage umwe wo muri aka gace nawe yavuze ko abagabo bahunze abagore babo kubera ko babibasira bakabagirira nabi.
Yagize ati” ubu dusigaye tuba twenyine dutinya ko abagore bacu batwica”. Ubwo bari mu masengesho yo kubasabira, abagore bavuze ko hari igihe baterwa n’imyuka mibi. Iki kibazo cyari giherutse mu gace ka Fungwe, Magola muri Budama. Ubuyobozi bwo bwavuze ko abakekwaho koherereza bagenzi babo imyuka mibi bazakurikiranwa n’amategeko. Source: byoseonline.