Ni kuri uyu wa 15 Nyakanga 2022, aho mu murenge wa Ndera mu karere ka Gasabo habereye urubanza ruregwamo Nyirangiruwonsanga Solange ukurikiranweho icyaha cyo kwica umwana w’umuhungu witwa Rudasingwa Ihirwe Davis w’imyaka 9, aho avugwaho kuba yaramwahuye mu mugozi ku rugi, akabyerekana mu buryo bw’imikino yakinaga nawe.
Ubwo urubanza rwaberaga aho Solange yakoreye icyaha ari naho yakoraga akazi ko mu rugo, urukiko trwatangiye rusoma imyirondoro ye, aho avuka mu murenge wa Ruli mu karere ka Gakenke, nuko ruha ubushinjacyaha kuvuga ibyaha rushinja uyu Solange, aho ubushinjacyaha bwavuze ko uyu Solange ku cyumweru tariki 12 Kamena, yashutse umwana Davis ngo ajye kurya umunyenga ku rugi yiziritse ngo amucunge, aribwo uyu mwana yakandagiye ku ntebe akizirika yamara kwizirika uyu Solange agahirika agatebe ubundi umwana akabura umwuka agapfa.
Ubushinjacyaha bwakomeje buvuga ko atanagize ubushake bwo gutabara, kuko yanagiye kureba ababyeyi ba Davis abatabaza ariko ntababwire icyabaye aho yababwiraga ngo baze mu rugo barebe ibyabaye. Ubushinjacyaha kandi bwakomeje buvuga ko nyakwigendera Davis yateye ibuye uyu Solange, mu buryo bwo kumwihoreraho nibwo yamusabye ko yamurisha umunyenga. Ubushinjacyaha bwakomeje buvuga ko kandi raporo ya muganga igaragaza ko nyakwigendera yari afite ibikomere bito bito mu ijosi.
Ku isaha ya saa 11h17 nibwo uregwa yatangiye kwiregura, gusa mu kwiregura kwe avuga ko yemeye icyaha ariko akaba yuarabihatirijwe, ngo kubera ko byabaye inshuro 2 zose ajyanwa ahantu atazi agahohoterwa yemera icyaha, gusa akomeza avuga ko asaba kurenganurwa kuko atariwe wabikoze kuko yarahatirijwe, arenzaho avuga ko ariko ibyaha nibimuhama azakora igihano bamuhaye. Ubushinjacyaha bwasabiye uyu Solange igifungo cya burundu, urukiko rufata umwanzuro ko ruzasoma urubanza tariki 25 nyakanga 2022.
Ubwo urubanza rwarangizaga kuba, ukwezi tv bagerageje kuganiriza abaturage batuye aho ngaho kugira ngo bumve icyo babivugaho, gusa bose bahurizaga ku kintu kimwe gusa, ko ari uko bashakaga kwica uyu Solange akava mu buzima, ariko bakabangamirwa n’uko batabonye icyuho cyo kumufatisha kubera ko yari arinzwe n’abapolisi, ndetse nanone bakabangamirwa n’uko perezida yakuyeho igihano cyo kwica.
Umwe mu baturage bari aho ngaho yagize ati” nitwa Uwera Solange, nkaba ntuye muri aka kagali ka Cyaruzingi, mu murenge wa Ndera. Njyewe ikintu nabonye nuko uyu mugore Atari ubwa mbere yaba akoze ibintu, ngendeye ku kuntu nta bwoba na buke yari afite. Kuko ntago wambwira ngo umwana yafunze ariya mapfundo abiri maze akiyahura, umwana ntago yashobora kwiyahura, nanjye ubwanjye aha ndi ntago nzi kwiyahura uko babikora kandi ndi umugore. Bagende bamufunge kandi ntazagaruke hanze, gusa ibyo ubuyobozi bwamukatiye ndabishyigikiye nubwo bidahagije, kurya ibigori by’ubuntu, ibishyimbo by’ubuntu, ni uguhombya igihugu”.
Abaturage bakomeje bavuga ku rupapuro basanganye ushinjwa Solange ko azica umugabo amukase igitsina, bavuga ko mu buzima busanzwe uyu mugore asanzwe ari umwicanyi. Undi muturage yagize ati” uyu mugore adukojeje isoni kuko aduhinduye abasazi kubera ko atemera icyaha yewe nta nubwo n’urupfu rw’umwana arwemera. Ibyo ari kuvuga ngo bamukubise kugira ngo yemera ari kubeshya kuko nubwo wakubita umuntu ntago byatuma yemera icyaha cyo kwica. Nubwo wakubitwa ntago wakwigerekaho amaraso y’umuntu. Nuko perezida yakuyeho itegeko ryo kwica, ariko twagakwiye kumwica tukamuvana munzira”.
Undi muturage yagize ati” nitwa Kabatesi, ariko rwose uyu mugore akwiriye gupfa nuko bitashoboka, kuko nuko bari bamurinze naho ubundi ubwo yatambukaga hariya cyangwa ubwo yari ahagaze hariya hirya, twari kumwica ntago yari kuducika”. Abaturage bari bari aho bose bagaragaje umujinya udasanzwe berekaga uyu Solange, banavuga ko abana be abahaye urugero rubi cyane kuko nk’umubyeyi ntago ari igikorwa yari kuba yarakoze. Abaturage bavuze ko uyu Solange ari umubyeyi w’abana batanu, ndetse bamwe bakanamwifuriza ko muri abo bana be hakurwamo umwe akicwa maze nawe akumva uko bimera.