Abaturage basabiye igihano gikakaye SEDO bavuga ko abaka ruswa kugira ngo abafashe gukemura ibibazo

Bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Nyagahinika mu Murenge wa Kigeyo ho mu Karere ka Rutsiro, batabaza basaba ko Umukozi ushinzwe Iterambere n’Imibereho myiza y’abaturage (SEDO) muri aka Kagari yimurwa, nyuma yo kubazengereza abaka ruswa. https://imirasiretv.com/simfite-gahunda-yo-gushaka-umugabo-ariko-nzabyara-abana-umuhanzikazi-sheebah-yongeye-kurikoroza/

Abaganiriye na BWIZA dukesha iyi nkuru batangaje ko uyu muyobozi ubuyobozi bwamwimura, kuko ahamaze imyaka myinshi akaba yarabazengereje. Uwimana Maritini ati “Tubangamirwa na Goronome w’Akagari, ku buryo niyo tugiye gusaba inguzanyo ya VUP ngo dukore twiteze imbere avuga ko amafaranga adakwiriye guhabwa Abatwa, akayaha abaturanyi bacu ba baza imbaho, bakungukira Leta.”

Uyu yakomeje agira ati “Bamwimuye twagira amahoro, nta mu twa wakongera gusigara inyuma, abagitifu bamusimburanaho inshuro utabara wagira ngo niwe uyobora abaje bose.”

Akomeza avuga ko amafaranga bayahawe nabo bajya bayishyura bagatera imbere. Yaboneyeho kwishinganisha ko amakuru atanze ashobora kumufungisha kuko yatanze amakuru agaragaza ibitagenda.

Uwimana Fidel ati “Iyo ugeze ku kagari SEDO araagushwiragiza kugira ngo abone aho ahera akwaka ruswa, mperutse kujya kwishyurira umugore ubwisungane mu kwivuza ambwira ko adafite icyiciro cy’ubudehe, ngeze aho batangira serivisi z’irembo basanga agifite kandi nashakaga ko anyongera ku mugereka we, byarangiye nishyuriye umugore njye n’abana babiri turasigara. Tukaba dusaba ko yakwimurwa kuko ahamaze imyaka myinshi.”

Inkuru Wasoma:  Video: Inyubako izwi ku myidagaduro L’ESPACE yafashwe n’inkongi y’umuriro

Akomeza avuga ko ibi byose abikorera kugira ngo abake ruswa, ndetse ko babivuze kenshi ntihagire igikorwa, ibyo bafata nk’aho afite umushyigikiye mu karere.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kigeyo, Mudahemuka Christophe, ku kuba SEDO yakwaka abaturage ruswa ntabyemeza cyangwa ngo abihakane, akavuga ko biramutse aribyo bitaba bikwiriye, kandi ko agiye kugikurikirana.

Ati “Sinabihamya cyangwa ngo mbihakane ko SEDO yakwaka ruswa abaturage batishoboye, kugira ngo bahabwe inguzanyo ya VUP bakore biteze imbere, kubera ko umuyobozi akwiriye kurangwa n’indangagaciro, tugiye kubikurikirana, n’abaturage turaza kubegera iby’izo nguzanyo turebe ibyo tubafasha.”

Akomeza avuga ko abaturage nabo bakwiriye kumenya ko ariya mafaranga atangwa hari ibigendeweho (ubunyangamugayo), kandi ko utabyujuje atayahabwa. Ni kenshi hirya no hino humvikana inkuru z’abakozi b’utugari (SEDO) batabwa muri yombi bariye ruswa, ariko ugasanga mu minsi mike barafunguwe kuko baba batabihamijwe n’inkiko. https://imirasiretv.com/umusore-na-mushiki-we-basezeranye-nkumugore-numugabo-bahawe-igihano-gikakaye/

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved