Mu ijoro ryo ku wa 10 Ukuboza 2023, habaye ibura ry’umuriro mu gihugu hose hasigara ari umwijima gusa, abanya-Kenya bariye karungu nyuma y’uko uyu muriro wagiye ku isaha ya saa mbili z’ijoro aho muri Kenya, ni ukuvuga ngo ni hafi saa moya z’ijoro ku isaha y’i Kigali.
BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko, iri bura ry’umuriro ryabaye muri Kenya ari rya gatatu mu mezi ane ashize. Ku buryo iri bura ry’umuriro ryahagaritse ibikorwa byinshi muri iki gihugu, birimo n’ibyo ku kibuga cy’indege cya Jomo Kenyatta International Airport.
BBC ikomeza ivuga ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, umuriro wari wagarutse mu bice byinshi byi muri iki gihugu, uretse mu bice bimwe bya Nairob no mu bice bimwe byo mu Karere gakora ku Nyanja y’Ubuhinde. Ndetse ngo Ikigo cya Leta Kenya Power gishinzwe gutanga aya mashanyarazi cyavuze ko bari gukora ubutaruhuka ngo ahasigaye hose haboneke amashanyarazi.
Minisitiri ushinzwe ikigo Kenya Power, Kipchumba Murkomen, yavuze ko hari gukorwa iperereza ku cyateye iryo bura ry’umuriro. Abinyujije ku rubuga rwa X yagize ati “Turimo gusaba Polisi gukora iperereza ku bishobora kuba ari ibikorwa byo kwangiza no guhishira.” Abaturage bakaba barakaye bavuga ko uyu mu Minisitiri agomba gusimbuzwa k’uko adashoboye ndetse Leta ikishyura ibyangijwe byose.