Abaturage batunguwe no kubona umugabo afata umuhoro atemagura umwana we

Umugabo witwa Iyakaremye Yasson w’imyaka 67 y’amavuko utuye mu mudugudu wa Remera, akagari ka Gitinda Umurenge wa Kinihira mu karere ka Ruhango, yafashe umuhoro atema umuhungu we aramukomeretsa bihagije, kuri ubu akaba arwariye kwa muganga mu kigo nderabuzima cya Muremure giherereye muri uwo murenge.

Abaturage bavuze ko babonye uwo mugabo afata umuhoro atangira gutema umwana we Nsimiyimana Joseph w’imyaka 18 ariko ntibabasha gusobanukirwa impamvu amutemye. Bakomeje bavuga ko babanje gutabara uwatemwe bamugeza kwa muganga kuko ari byo byihutirwaga ibindi babiharira inzego z’umutekano. Umwe yagize ati “Twahageze dusanga yamutemye atangiye kuva amaraso ahantu hatandukanye, ubu yageze kwa muganga kandi yatangiye kuvurwa.”

Mwiza Jeanne D’Arc, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kinihira yavuze ko urwo rugomo rwabaye mu masaha ya nijoro, kandi amakuru yahawe ni uko mbere y’uko uwo mugabo atema umwana we babanje gutongana. Yavuze ko uwo mugabo yashatse kwitabara arahubuka afata umuhoro awutemesha umuhungu we.

Gitifu Mwiza yavuze ko Iyakaremye yashyikirijwe inzego z’ubugenzacyaha, umwana we na we akaba yageze kwa muganga. Yavuze ko intandaro y’amakimbirane yari hagati ya bombi itaramenyekana gusa bakaba babanje gutongana ndetse bashaka kurwana. Amakuru aturuka mu baturage avuga ko Iyaaremye afungiye kuri sitasiyo ya RIB yo mu murenge wa Kabagari.

SRC: Umuseke

Inkuru Wasoma:  Humvikanye undi muyobozi ukomeye muri RD Congo ashotora u Rwanda mu birego bishya

Inkuru Wasoma:  Umugore yaciye igitsina cy'umugabo bakundanaga washakaga kumushyira ku karubanda.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved