Abaturage baturiye umupaka wa Congo basabwe gukora ikintu gikomeye mu gihe intambara zo muri icyo gihugu zigikomeje

Ku wa Kabiri tariki 09 Mutarama 2024, ubwo Ubuyobozi bw’Intara y’Uburengerazuba bwaganirizaga abaturage bo mu Karere ka Rubavu mu Mirenge ihana imbibe na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, basabwe kugira amakenga mu rwego rwo kwirinda ko hari icyaturuka hakurya kikaba cyahungabanya umutekano wabo.

Abaturage baganiriye n’Ubuyobozi ni abo mu Mirenge ya Cyanzarwe, Bugeshi na Busasamana. Bahawe iki kiganiro by’umwihariko kubera ibibazo by’umutekano muke bimaze igihe muri RDC, kubera intambara imaze igihe ihanganisha Igisirikare cya Congo (FARDC) n’inyeshyemba zitwaje intwaro z’umutwe wa M23.

Hashize iminsi bivugwa ko iki gihugu cya Congo gifite umugambi wo gutera u Rwanda, bijyanye no kuba irushinja kuba ari rwo ruha ubufasha uriya mutwe kugeza ubu ugenzura ibice bitandukanye by’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru. Uyu mugambi uhuriweho n’umutwe wa FDLR ugizwe n’abiganjemo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba, Lambert Dushimirimana, yabwiye itangazamakuru ko gusaba abaturage kugira amakenga ni mu rwego rwo kwirinda ko hari uwabaca mu rihumye akabahungabanyiriza umutekano. Ati “Twababwiye ko bagomba kugira amakenga kuwo babonye batazi, bifuze kumumenyaho byinshi. Kandi ayo makenga ni ngombwa nk’abantu baturiye Congo.”

Yakomeje agira ati “Tuzi intambara iri muri Congo ishobora kugira ingaruka ku mutekano wa hano iwacu mu Rwanda, turagira rero ngo tugire amakenga, abaturage ni babona uwo batazi bifuze kumumenyaho byinshi, aragenzwa n’iki, ni uwahe, aturuka he? Mu rwego rwo kwicungira umutekano.”

Uyu muyobozi yababye abaturage batuye muri Rubavu kudakuka imitima ahubwo bagakomeza imirimo yabo isanzwe, abizeza ko umutekano w’igihugu urinzwe neza nta cyabahungabanya inzego z’umutekano zirahari.

Umuyobozi w’Umudugudu wa Muti mu Murenge wa Cyanzarwe, yavuze ko we n’abaturage be bahora bari maso ku buryo iyo babonye ikidasanzwe babimenyesha Ingabo z’u Rwanda zigahita zitabara. Yunzemo ati “Iyo uturiye uruzi uba uzi ko isaha ku isaha wageramo ukarohama. Twe dutuye ku mpera rero amakenga turayahorana, nk’uko Leta yacu yabivuze rero turi maso n’ingabo ziri maso, ku buryo iyo tubonye ikidasanzwe turagikumira.”

Inkuru Wasoma:  Abagabo 70 bo mu Rwanda gusa bakurikiranyweho gutera inda abakobwa bakiri bato 8800

Abatuye mu Karere ka Rubavu cyane cyane abatuye mu Mirenge ihana imbibi na Congo, babasabye gukumira ubucuruzi butemewe bwiganje muri iyo mirenge ndetse no kwirinda ibiyobyabwenge byiganje muri ibyo bice.

Inkuru Wasoma:  Umusore ukiri muto yafatanwe amasashe ibihumbi 18 n’ibindi bitemewe ntiyirirwa agora abapolisi

Abatuye mu Karere ka Rubavu cyane cyane abatuye mu Mirenge ihana imbibi na Congo, babasabye gukumira ubucuruzi butemewe bwiganje muri iyo mirenge ndetse no kwirinda ibiyobyabwenge byiganje muri ibyo bice.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved