Ishimwe Herve ni umwana w’imyaka 16 waburiwe irengero nyuma yo gutwarwa n’uruzi rwa Nyabarongo, hashize amezi arenga abiri uyu mwana aburiwe irengero aho yari ari kumwe n’abandi bana batatu bavuye kurema isoko ry’ahitwa ku Cyome, mu Murenge wa Gatumba mu Karere ka Ngororero. Abaturage baturiye uyu mugezi unyura hagati ya Muhanga na Ngororero basba Leta ko yashyira indangururamajwi yajya iburira abaturage barimo kwambuka urwo ruzi.
Bivugwa ko iyo uru rugomero rwa Nyabarongo iyo rurekuye amazi aribyo bituma amazi atembana abari bari kwambuka, bikekwa ko ari na ko byagenze kuri uwo mwana waburiwe irengero mu gice cy’u Murenge wa Rugendabali nyuma y’amazi yari arekuwe n’urwo rygomero rwubatswe mu Murenge wa Mushishiro. Bamwe mu baturage babwiye itangazamakuru ko bahora biteguye ko uyu mugezi wuzuye watwara abantu cyangwa se urugomero rwarekura amazi rugatwara abantu.
Ati” nkatwe duturiye hano duhora twiteguye ko yakuzura biturutse ku mvura yagwa mu bice bya Ruhango, Nyanza na Karongi kuko ituma huzura,ariko kandi hakiyoneraho urugomero rutanga amashanyarazirukunda kurekura amazi akaba yatwara abambukaga bajya hakujya y’uruzi. Ni yo mpamvu dusaba ko hashyirwaho uburyo bwo kumenyesha abaturage bahaturiye ko amazi agiye kwiyongera nk’uko iteganyagihe rikunda kubitanga”.
Umuyobozi ushinzwe ingomero z’amashanyarazi mu kigo gishinzwe gukwirakwiza ingufu z’Amashanyarazi(EUCL), Twajamahoro Jean Providence, yababye abaturiye uruzi rwa Nyabarongo guhora biteguye ko amazi ashobora kuba menshi bitewe n’imvura nyinshi, uretse n’urugomero ndetse yahakanye ko hari amzi yiyongera aturutse ku rugomero. Abaturiye uyu mugezi kandi bagomba kwigengesera kuko ukunze kuzura ugatwara ubuzima bw’abantu benshi.