Ibi byatangarijwe mu nama yabereye mu Karere ka Nyamagabe ihuza uturere dukora kuri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe twa Nyamagabe, Nyaruguru, Rusizi, Nyamasheke na Karongi. Aho Ubuyobozi bw’Urwego rw’Igihugu cy’Iterambere (RDB), bwatangaje ko arenga 3Frw azasaranganywa abaturage nk’inyungu zikomoka ku byanya by’ubukerarugendo baturiye birimo Pariki z’Akagera, iy’Ibirunga, Gishwati-Mukura na Nyungwe muri uyu mwaka w’ingengo y’imari.
Bivugwa ko abaturage bazahabwa aya mafaranga binyuze mu mishanga y’iterambere itandukanye bihitiyemo izashyirwa mu bikorwa. Uturere twose dukora kuri Nyungwe twari twahuye aho hamuritswe imishinga igamije iterambere, hagamijwe kuzatoranyamo iyihutirwa, ikazaterwa inkunga na RDB mu mafaranga akomoka mu musaruro w’ubukerarugendo.
Muri iyi nama hatangarijwemo ko 10% mu musaruro w’ubukerarugendo, azakoreshwa mu mishanga y’iterambere y’abaturiye Pariki. Umukozi wa RDB, Mbabazi Marie Louise, yavuze ko uru rwego ruteganya gukoresha asaga miliyari 3Frw mu gihugu hose. Avuga ko asaga miliyoni 818 Frw azahabwa abaturiye Pariki y’Igihugu ya Nyungwe bari mu turere dutanu tuyituriye.
Mbabazi yakomeje avuga ko imishinga iterwa inkunga na RDB, ari imishinga igaragaza ko ifitiye akamaro abaturage benshi haba mu kubaha akazi, gukemura ibibazo bafite, kurengera ibidukikije ndetse ikaba ari n’imishinga iramba. Yagize ati “Nk’ubushize twubakiye abaturage i Nyaruguru ubuhunikiro bw’ibirayi, kuko bahoraga bataka ko Babura imbuto y’ibirayi, nk’uwo wario umushinga mwiza ugirira akamaro abaturage rwose, bityo bakabona ko pariki ari umuturanyi mwiza.”
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyaruguru ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Gashema Janvier, yavuze ko bishimiye cyane kuba Leta yaratekereje kuri iyi gahunda kuko bishimira akarusho abaturiye Pariki bafite, Ndetse bikanabongerera urukundo rwo kubungabunga pariki n’ibirimo byose. Yakomeje avuga ko yishimiye ko Akarere ka Nyaruguru kabonye ibikorwaremezo bitanu bikomoka ku nyungu z’ubukerarugendo.