Kuri uyu wa 14 mutarama 2023 isaha ya saa moya abaturage batuye hafi y’umusozi wa Nyagisozi uherereye mu mudugudu wa Birama, akagari ka Kimisagara ko mu murenge wa Kimisagara ahakunze kujya abaturage mu ijoro bagiye gusengera mu butayu bwahawe izina rya “Banguka ngutabare”
Aba baturage ubwo baganiraga na TV1 bavuze ko batunguwe no kubona uyu murambo w’uyu mugabo, kuko bahageze babyutse bagasanga yapfuye, gusa ariko batangaje ko Atari uwa mbere wari uhaguye kuko ahubwo ari uwa gatatu babonye muri ubwo buryo.
Aba baturage bakomeje bavuga ko yari yaguye ariko batabashije kumubona mu maso nubwo ku gahanga ke hari hari amaraso, ndetse nta n’uwari umuzi kuko batabashije kumenya aho akomoka n’uwo ari we. Bakomeje bavuga ko byagaragaraga ko yahanutse ahantu hejuru kuko aho yagiye anyuraahanuka ku mikokwe hagaragaraga amaraso.
Umwe muri aba baturage yatangarije TV1 dukesha iyi nkuru ko babiri muri abo bigeze kugwa kuri uyu musozi bishwe n’inzoga, kandi ko yumvise bavuga ko n’uyu wasanzwe aha ngaha yarasanganwe icupa ry’inzoga mu ikote yari yambaye yitwa agasusuruko, gusa ngo aho basanze iryo kote niho yahanantutse kugeza agenda amanuka agwa aho bamusanze bakaba bakeka ko ashobora kuba ari inzoga yabiteye nk’uko n’abandi byagenze.
Abaturage baturiye muri aka gace bakomeje bavuga ko bari gusaba abayobozi kubafasha bakarwanya abantu baza gusengera kuri uyu musozi wa banguka ngutabare kubera ko babateza ibibazo, ndetse aba bantu bitwikira ijoro baje gusenga bagafatirwa ibihano igihe bahasanzwe. Bakomeje batangaza ko uyu musozi wari usanzwe witwa Nyagisozi ariko kuva nyuma ya Gumamurugo yabaye mu mwaka wa 2020 nibwo abantu batangiye kuza kuhasengera cyane ari nabwo hahinduriwe iri zina rya Banguka ngutabare.
Umva umutoma umuhanzikazi Bwiza yateye Juno Kizigenza ukabica bigacika ku mbuga nkoranyambaga.