Mu karere ka Musanze, Umurenge wa Muhoza, Akagali ka Kimonyi, umudugudu wa kadahenda, haravugwa ubujura bw’amatungo magufi cyane cyane ihene ndetse n’intama ariko ubwo bujura bukaba bukorwa n’abagore babigize umwuga wabo, maze bagera mu gihe bibaye ngombwa ko bafatwa bagakoresha amaraso.
Dusengumuremyi Innocent ashinzwe umutekano mu mudugudu wa kadahenda, aganira na TV1 yavuze ko abo bagore iyo bagiye kwiba bakenyera ibintu mu nda bikagaragaza ko batwite, maze bakajya gushaka n’amaraso ku ibagiro bakayakenyereraho andi bakayisiga ku maguru kugira ngo ubafashe bahite bamubeshya ko bari mu mihango cyangwa se batwite kuburyo bageze igihe cyo kubyara.
Yagize ati” akwereka ko ari mu mihango cyangwa se agiye kubyara kugira ngo agutere ubwoba maze ukaba ugomba kumurekura igihe wamufashe. Umwe mubo twafashe yagaragaraga ko atwite, yari yisize amaraso ku maguru aranataka cyane kugira ngo tumurekure ngo agiye kubyara”.
Ubu bujura bwateye muri aka gace butuma abaturage basigaye bakingirana amatungo mu nzu ngo atibwa nk’uko abaturage bo muri aka gace babisobanuye. Gusa umuyobozi w’umurenge wa Muhoza Manzi Jean pierre, avuga ko ubu bujura ari nk’ubundi ariko bukaba bukorwa n’abakobwa bakiri batoya cyane.
Bamwe mu baturage bo muri aka gace ka Kadahenda bavuga ko impamvu ubujura bukunda gukorwa n’abagore ari uko igitsinagore iyo bakoze ibyaha bakunda kubabarirwa, bityo bakaba basaba ko igihe umugore afashwe yiba kimwe n’ayandi makosa, agomba guhanwa nk’uko abagabo bahanwa.
Urutonde rw’abantu bakatiwe igifungo cya burundu bakiri abana bato mu mateka. Amafoto