Abaturage bavuze uko inzoka yateje inkongi y’umuriro ku inzu y’ubucuruzi babyitirira dayimoni.

Ni inkongi yavugishije abantu benshi cyane ahari inzu y’ubucuruzi ifite imiryango itanu iherereye mu mudugudu wa Kabuye ya mbere, Umurenge wa Gikondo ho mu karere ka Kicukiro, aho umuryango wahiye cyane ibicuruzwa bigakongoka ari umuryango wakoreragamo umugabo uzwi ku izina rya papa Celine.

Abaturage batuye muri aka gace ubwo baganiraga na BTN Tv dukesha iyi nkuru, batangaje ko iyi nkongi itabaye gutyo gusa, ahubwo ngo ari amadayimoni bitewe n’ukuntu yabanje kubimburirwa n’inzoka yabanje kuzenguruka muri kano gace, nyuma ikaza kwinjira muri uyu muryango w’uyu mucuruzi ubundi ikurira ikazamuka ku munzani ikawikaragaho, nyuma ikaza kunyererera mu ikese ikaburirwa irengero aribwo iyo kese yaje guteza inkongi y’umuriro.

Umwe mu baturage yagize ati “ akazu ka dayimoni kahiye, ni ukubona amaduka adepye kumbe abadayimoni ngo ngwino urebe.”  Undi yagize ati “ bavuze ko mbere yo gushya habanje kuza inzoka ikikaraga ku munzani, nyuma harashya bahamagara kizimyamwoto irazimya ariko barokoye nk’udufuka tubiri tw’umuceri.”

Undi muturage yaje avuga ko ari satani yateye ibyo bintu mu magambo agira ati “ iyi ni satani, kuko nta kuntu imiryango yose yaba iri kumwe gutya, ngo abe ariwe uhisha umuryango wenyine, iyi ni abadayimoni rwose.” Abaturage babonye inkongi bakomeje bahamya ko ari satani yabiteye, gusa hari n’abavuze ko byabababaje cyane nk’ababyeyi kuko icyo ni igihombo gikabije cyane.

Nyir’iduka ryahiye ari nawe uzwi ku izina rya papa Celine, umunyamakuru yamushakishije ngo amuvugishe amubaze ibyabaye ariko ntiyamubona, ndetse anamushakiye kuri phone numero ye asanga itariho, gusa ubwo yagerageje kuvugisha ushinzwe umutekano muri uwo mudugudu, yamusubije ko nta kintu ashaka gutangaza kuri ibyo bintu byabaye kugira ngo hato hatazagira ikintu kimukurikira nyuma.

Inkuru Wasoma:  RIB yagize icyo ivuga ku iperereza ry’abibye telefone ya The Ben

Mu mvugo nyandagazi Moses Moshion yishongoye kuri KNC, Sadate na Rutangarwamaboko.

Inkuru Wasoma:  Mu magambo akakaye yanenze abantu bavugije vuvuzera ku rukiko mu rubanza rwa prince kid

Mu mvugo nyandagazi Moses Moshion yishongoye kuri KNC, Sadate na Rutangarwamaboko.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved