Abaturage bo mu karere ka Bugesera bashishikarijwe kwishyira hamwe, bagakusanya amafaranga angana na 30% kuyo bazakoresha bubaka imihanda. Abazakora ibi babwiwe n’ubuyobozi ko bazubakirwa ibikorwa remezo birimo imihanda myiza ishobora kuba na kaburimbo. Ibi ni mu rwego rwo gufasha aba baturage natuye aha ariko n’abo babigizemo uruhare.
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, ubwo yaganiraga n’itangazamakuru yavuze ko ubu Leta ifite ibikorwaremezo byinshi igomba kubaka bityo rero amafaranga akaba atabonekera rimwe ngo byose bikorwe, akaba yavuze ko iyo hari abaturage bateye intambwe bakishakamo ubushobozi buke byerekana ubushake bafite bityo Akarere kagahera aho bageze gashyiraho inkunga yako.
Yagize ati” uburyo bwa mbere ni ugukangurira abaturage kubyikorera. Kuko byaba bigoye ko Akarere kabona ingengo y’imari yo kubikorera rimwe, ariko iyo abaturage bishyize hamwe ahantu runaka, bagakata ibibanza by’abo bagasiga ubutaka bwavamo umuhanda, ikindi gihe bakishyira hamwe bakubaka imihanda bitanga umusaruro ndetse si ngombwa ko uba kaburimbo kuko twese ntabwo tuyituyeho.
Meya Mutabazi yakomeje avuga ko kandi n’igiciro kiba kiragenda kuri wa muhanda kiba gihuriweho na Leta ndetse n’abaturage gihenduka cyane kuko amaso aba yabaye menshi n’abagabanyisha ba rwiyemezamirimo bakaba benshi, avuga ko kandi biba byoroheye Leta k’uko ubutaka Leta yubakaho ntabwo ibugura.
Ubwo Inama Njyanama y’Akarere ka Bugesera yaganiraga bemeje ko hari umushinga wo kubaka umuhanda bafatanyije n’abaturage. Banzuye ko nka baturage bagomba kwishakamo ubushobozi bwa 30% Akarere kagatanga 70% n’uko umuhanda ukubakwa neza.kuri ubu Bugesera ni Akarere abantu barimo baturamo cyane, kuri ubu hari gukorwa igishushanyo mbonera kizasohoka muri Mutarama 2024.