Bamwe mu baturage bo mu mujyi wa Musanze bavuga ko umuvuduko w’iterambere ry’umujyi ubasiga mu gihirahiro kuko ubuzima bari baramenyereye bubahindukiraho vuba, imibereho mishya ikabasigira ibibazo byinshi batarabonera ibisubizo.
Umujyi wa Musanze washyize ku rutonde rw’ibyerekezo 50 bihebuje kurusha ibindi biha ba mukerarugendo ubunararibonye bwihariye utasanga ahandi. Uyu mujyi umaze kumenyekana ku rwego mpuzamahanga kuburyo aho abaturage babonaga hera ubu abaturage babona hubatsemo imiturirwa n’ibindi bikorwa remezo.
Aho abaturage bafataga nk’inkengero batekereza ko hera, ubu naho iterambere riri kuhasatira, bagasaba ko hashakwa ubundi buryo bw’imiturire ariko amasambu yo guhingwa bakayareka ntakomeze gusatirwa kugira ngo n’abamenyereye guhinga bikomeze biborohere kuba mu mujyi.
Aba baturage bakomeza bavuga ko abifite bagakwiye kujya bubaka mu bibanza by’abatishoboye igihe gusa bifuje kubagurira, cyane ko iyo udafite inzu nziza uri mu rwego ruciriritse hari abavuga ko ubabangamiye ubwo hakaba n’abashukishwa amafaranga rimwe na rimwe bo baba bumva ko ari menshi.
Mugabowagahunde Maurice, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, iyo aganira n’abaturage cyane cyane abifite abashishikariza kubaka amazu agerekeranye kandi bagatura ahagenewe imiturire bubahiriza igishushanyo mbonera. Avuga ko kandi Leta igenda itanga umurongo aho yubakira abatishoboye n’abari mu manegeka.
Imibare igaragaza imiturire mu karere ka Musanze igaragaza ko ubucucike bw’abaturage buri ku kigero cya 1157 kuri kilometero kare, kakaba gatuwe n’abaturage 476.522, mu gihe abagore ari 249.182 naho abagabo bakaba 227.340.