Abaturage b’i Rubavu bagaragaje uko babayeho mu gihe bacyumva urusaku rw’amasasu ya FARDC na M23

Bamwe mu baturage batuye mu Mirenge y’Akarere ka Rubavu ihana imbibi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bavuga ko urusaku rw’amasasu ruturuka mu mirwano ihuza Ingabo za Congo (FARDC) na M23 rutabakura imitima, ngo cyane ko iyo ntambara itabageraho, kuko Akarere ka Rubavu karinzwe kurusha ahandi mu gihugu cy’u Rwanda.

Aba baturage bavuga ko ibi bamaze kubimenyera cyane, kuko kuva mu mpera za 2021 ubwo imirwano hagati ya Guverinoma ya Congo n’inyeshyamba za M23 urusaku rw’imbunda ntiruhosha. Muri iyi minsi noneho imirwano yafashe indi ntera kuva ubwo abarwanyi ba M23 bamanukaga bagahangana na FARDC bizwi ko bashaka gufata Goma.

Ibihumbi by’abaturage bahunze iyo mirwano birunze mu mujyi wa Goma usanzwe ari uwa gatatu muri Congo nyuma ya Kinshasa na Lubumbashi. Uyu mujyi niwo sangano rya mbere ry’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro nka zahabu, coltan n’ayandi acukurwa mu birombe by’ i Masisi, Walikale n’ahandi muri Kivu ya Ruguru.

Uyu mujyi kandi winjiragamo ibicuruzwa byinshi biturutse i Gisenyi mu Rwanda binyuze ku mupaka wa Petite Barrière uri mu ya mbere wanyurwagaho na benshi muri Afurika, ubu byarazambye. Ndetse iyi mirwano ya M23 na Leta ya Congo n’abambari bayo yakuruye umwuka mubi watumye urujya n’uruza rugenda biguru ntege.

Kuva iyi mirwano yatangira Leta ya Kinshasa ishinja u Rwanda kuyigiramo uruhare ifasha umutwe wa M23, mu gihe rubihakana. Icyakora kandi u Rwanda ntiruhwema kwereka amahanga ko Tshisekedi yanywanye na FDLR yakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko Tshisekedi na we akabihakana.

Tshisekedi yakunze kugaragaza ko afite ibyifuzo byo gutera u Rwanda ngo agakuraho ubutegetsi akoresheje indege z’intambara biri mu byatumye u Rwanda rwibikaho ubwirinzi bwo mu kirere no ku butaka nk’uko guverinoma y’u Rwanda uherutse kubitangaza.

Inkuru Wasoma:  Umugabo akurikiranweho kwiba moto mugenzi we nyuma yo kumusaba kumugeza aho ategera imodoka

Abaturage bo mu mirenge yo mu Karere ka Rubavu ihana imbibi na Repubulika ya Demokarasi ya Congo bavuga ko ubuzima bukomeje nk’ibisanzwe, kuko aka karere kararinzwe cyane. Umwe ati “Ntuherutse kumva umunyerondo wafashe umusirikare wa Congo wari waje mu Rwanda? twese dufatanyije n’inzego z’umutekano, nta waduca mu rihumye.”

Aba baturage batangaje ibi nyuma y’uko u Rwanda rugaragaje ko rufite intwaro zo kwirindira umutekano, ku butaka ndetse no mu kirere ndetse Leta y’u Rwanda yavuze ko yagaragaje izi ntwaro mu rwego rwo kwereka Tshisekedi wavuze ko niyongera gutorwa azarasa i Kigali yibereye i Goma.

Inkuru Wasoma:  Urukiko rwafashe umwanzuro udasanzwe ku mugabo warezwe kwica umuntu amukubise

Abaturage bo mu mirenge yo mu Karere ka Rubavu ihana imbibi na Repubulika ya Demokarasi ya Congo bavuga ko ubuzima bukomeje nk’ibisanzwe, kuko aka karere kararinzwe cyane. Umwe ati “Ntuherutse kumva umunyerondo wafashe umusirikare wa Congo wari waje mu Rwanda? twese dufatanyije n’inzego z’umutekano, nta waduca mu rihumye.”

Aba baturage batangaje ibi nyuma y’uko u Rwanda rugaragaje ko rufite intwaro zo kwirindira umutekano, ku butaka ndetse no mu kirere ndetse Leta y’u Rwanda yavuze ko yagaragaje izi ntwaro mu rwego rwo kwereka Tshisekedi wavuze ko niyongera gutorwa azarasa i Kigali yibereye i Goma.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved