Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Cyanzarwe, Akagari ka Busigari, Umudugudu wa Bugu batangaje ko bahangayikishijwe n’umutekano wabo nyuma y’uko umusirikare wo mu ngabo z’u Rwanda (RDF) yishe arashe umusore w’imyaka 15.
Mu masaha ya mu gitondo ni bwo abaturage basanzwe mu myigaragambyo yamagana ubu bwicanyi bwakorewe uyu mwana, aho ababwiye Ijwi ry’Amerika dukesha iyi nkuru ko uyu umusore w’imyaka 15 witwa Maniragaba Samuel yarashwe isasu ryo mu gatuza n’umusirikare w’u Rwanda nyamara ngo ntibiyumvisha impamvu yateye ibi byose.
Umuyobozi Ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Rubavu, Ishimwe Pacifique , ubwo yabazwaga kuri ubu bwicanyi, bwatumye uyu musirikare witwa Paul arasa Maniragaba Samuel yatanze ibisobanuro bitandukanye n’ibyo abaturage batuye muri aka gace batangaje nk’uko iki kinyamakuru cyakomeje kibyandika.
Icyakora bamwe mu baturage batuye muri aka gace batangaje ko batari bamenyereye iyi mico ku basirikare b’u Rwanda. Kandi ngo kuri bo iyicwa ry’uwo musore ryatumye ubwoba buba bwose muri benshi mu batuye ako gace, kuko biramutse bikomeje batazajya babasha kubatandukanya n’abasirikare bo mu mitwe yo mu gihugu cya Repuburika ya Demokrasi ya Congo.
Abaturage bo muri aka karere gakora ku mupaka na Congo bakomeje basaba ubuyobozi ko igisirikare cy’u Rwanda cyakongera kwibutswa inshingano zacyo zo kwita ku mutekano w’abaturage.
Ivomo: Ijwi ry’Amerika