Bamwe mu baturage bo mu karere ka Rubavu baravuga ko batibuka igihe baherukira kurya ibirayi kubera izamuka rihanitse ry’ibiciro byabyo mu gihe byahoze ari ibiryo by’ibanze mu miryango yabo, kuburyo ubu ababitekereje bashyira ku mibare bagasanga bidashoboka.
Muri aka karere nk’ahandi ibiciro by’ibiribwa byarazamutse, ariko wagera ku birayi byo bikaba akarusho cyane, yaba umucuruzi cyangwa umuguzi agaragaza ko ari ikibazo gikomeye cyane. Abaganiriye na Radiotv10 dukesha iyi nkuru bavuze ko mumyaka yashize ibirayi byaguraga amafaranga bagereranya n’urusenda, ariko kuri ubu bikaba bigeze kuri 700frw na 800frw, ibintu batumva neza.
Umwe yagize ati “Narumvise ngo haje n’ibirayi biturutse hanze muri Kenya. Nonese mwigeze kubona Kenya igemurira u Rwanda ibirayi?” undi yagize ati “Ntabwo nakubwira ngo mperutse kubirya ryari, nabivuyeho, narabiretse ngura umuceri, nkagura kawunga kuko nibyo bitubuka abana banjye barya nkabona barahaze.”
Bakomeje bavuga ko ari ugutera imibare kugira ngo ubone guhaha ibirayi, nk’ufite abana batanu akabona atagura ibirayi, kuko bisaba ko barya ibihumbi 6frw ku manwa n’andi 6frw nijoro, ati “ubwo se ayo mafaranga nayakura hehe?”
Abahinzi b’ibirayi bagaragaza ko intandaro y’ihenda ry’ibirayi harimo guhenda kw’ifumbire, kuko ngo mbere igihendutse wasangaga n’umuntu ahinze ibirayi mu mbuga iwe ariko ubu irahenze kuburyo ibirayi biri guhingwa n’abakire gusa, bagasaba ko hari uburyo bavuganirwa ifumbire ikagabanuka ku biciro.
Impuguke mu by’ubukungu, Dr Fidele Mutemberezi mubyo atunga agatoki mu kuzamura ibiciro by’ibirayi harimo ibiciro bihanitse by’ibikoreshwa mu buhinzi, akavuga ko hari icyo Leta yakora kugira ngo igiciro cy’ibirayi kidakomeza gutumbagira. Ati “Leta buriya hari icyo yakora nko gushyiraho ibiciro, kuvanaho imisoro imwe n’imwe ubundi igatera imbaraga abahinzi nyine.”