Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Kigabiro, bakoze igisa n’imyigaragambyo, banga gutaha ndetse bashaka kwangiza ibikoresho by’indanguramajwi byakoreshejwe mu kwamamaza abakandida depite b’Ishyaka Riharanira Demukarasi n’Imibereho myiza y’abaturage PSD mu Nteko Ishinga Amategeko, bavuga ko bemerewe amafaranga ariko ntibayahabwe.

 

Amakuru avuga ko iki gikorwa cyo kwiyamamaza cyabereye mu Kagari ka Nyagasenyi ku Kibuga cya IGA muri kariya Karere, cyagenze neza ariko nyuma yo gusoza icyo gikorwa bamwe mu baturage biganjemo abatuye mu tugari twa Nyagasenyi na Cyanya banze gutaha ndetse bamwe muribo bashaka no kwangiza bimwe mu bikoresho byifashishwaga mu kwamamaza kuko ngo bari bemerewe insimburamubyizi ariko ntibayihabwe.

 

Umwe mu baturage baganiriye n’itangazamakuru witwa Musabyimana Esther, yavuze ko kuva mu mpera z’icyumweru gishize, ababakanguriye kuza kwamamaza abakandida bazahagararira ishyaka rya PSD bari bababwiye ko hateganyijwe insimburamubyizi. Ati “Hari abantu badusanze mu ngo zacu batubwira ko tuzaza kwamamaza kandi ko uwo banditse indangamuntu ye ndetse hakandikwa na nimero ya telefoni azahabwa amafaranga y’insimburamubyizi.”

 

Undi muturage yavuze ko baretse imirimo yabo kuko bari bijejwe guhabwa insimburamubyizi. Ati “Ndi umunyonzi badusanze merezi batubwira ko tuzaza kwamamaza bakaduha insimburamubyizi, none dutahiye aho.”

 

Umwe mu bavuga ko bari bahawe inshingano zo gushaka abamamaza ishyaka rya PSD yatangaje ko yahisemo guhunga urugo rwe atinya kugirirwa nabi n’abo yazanye mu bikorwa byo kwamamaza bizezwa guhabwa amafaranga. Yagize ati “Baduteje abantu n’ubu njye ntabwo ndi mu rugo ngiye kurara mu rugo, kubera abantu nari ndi kumwe nabo. Wumve ko nahunze, nari mfite abantu 280.”

 

Perezida w’ishyaka Riharanira Demukarasi n’Imibereho myiza y’abaturage PSD mu karere ka Rwamagana, Maitre Kwizera Olivier, yabwiye itangazamakuru ko nta muturage bemereye guha amafaranga kugira ngo yitabire ibikorwa byo kwamamaza abakandida depite b’iryo shyaka.

 

Yagize ati “Mu bantu bari baje hari abarwanashyaka bacu hakaba n’abantu baje batari abarwanashyaka bacu, baje noneho bakavuga ngo mugomba kuduha amafaranga kandi ntawayabemereye. Ntawe twigeze tubwira ngo azane abantu bari butware amafaranga.”

 

Nyuma y’uko abaturage bakoze igisa n’imyigaragambyo hitabajwe abapolisi hafi 10 biyongera kuri bagenzi babo bari bafite inshingano zo kubungabunga ahaberaga ibikorwa byo kwiyamamaza. Nyuma y’iminota 20 polisi ihageze abari bateje imvururu bemeye gutaha ariko baseta ibirenge.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved