Abaturage bihariye 32% by’abaguze impapuro mpeshamwenda za miliyari 10 Frw BNR yashyize hanze

Ubuyobozi bw’Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda (RSE) bwatangaje ko abantu ku giti cyabo bihariye 30% by’abaguze impapuro mpeshamwenda Banki Nkuru y’Igihugu iherutse gushyira hanze.

 

Kugeza ubu izi mpapuro zose zamaze kugurwa, ndetse ibikorwa byo kuzigura byitabiriwe ku kigero cya 400%, bivuze ko zavuyemo miliyari 40 Frw, aho kuba miliyari 10Frw zashakagwa.

 

Gusa hagendewe ku mategeko agenga isoko ry’imari n’imigabane, izi miliyari 30Frw z’inyongera zasubijwe ba nyirazo.

 

Umuyobozi Mukuru w’Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda, Rwabukumba Celestin, mu kiganiro na Igihe dukesha iyinkuru  yavuze ko ubu bwitabire mu kugura impapuro mpeshamwenda bugaragaza ko abantu bamaze gusobanukirwa ubu buryo bushya bw’ishoramari kandi bakaba bafite amafaranga.

 

Ati “Buriya bwitabire icya mbere buvuze ni uko abantu bafite amafaranga nicyo cya mbere kuko niba ushyize ku isoko impapuro zifite agaciro ka miliyari 10 Frw, bakazana miliyari 55 Frw, bivuze ko abantu bafite amafaranga.”

 

Yakomeje avuga ko umwihariko w’izi mpapuro mpeshamwenda ari uko izigera kuri 32% zaguzwe n’abantu ku giti cyabo.

Ati “Abaturage muri ibi bafashe 32% ubwabo, ibindi bigo nka RSSB na sosiyete z’ubwishingizi bifata 37,4%. Amabanki yo yihariye ibirenga gato 30%.”

 

Yakomeje avuga ko kuba abaturage basigaye bari imbere mu bijyanye no kugura impapuro mpeshamwenda ari ikintu cyiza.

Ati “Ubwitabire buhari bw’abaturage bwa 32% ni ingenzi cyane, kubera ko ubusanzwe abaturage baba bafite hagati ya 8% na 10%, muri Afurika ho uba usanga bafite nka 1% cyangwa 2%, ntabwo babyitabira rwose, uyu ni umwihariko wo mu Rwanda.”

 

“Abaturage batangiye kumva isoko ryabyo, batangiye kubona akamaro kabyo, no kwizigamira abaturage ntabwo bakibibwirizwa, ni umuco watangiye kugenda ubajyamo.”

 

Muri izi mpapuro za miliyari 10 Frw zashyizwe ku isoko, izirenga gato miliyari 3Frw zaguzwe n’abaturage.

Impapuro mpeshamwenda ni uburyo Leta zikoresha mu gushaka amafaranga kugira ngo yifashishwe mu bikorwa by’iterambere ry’igihugu.

 

Bitewe n’amafaranga akenewe, Leta igena agaciro k’impapuro mpeshamwenda zikorwa zigashyirwa ku isoko zikaba zinafatwa nk’amahirwe y’iterambere ku bantu bafite amafaranga bifuza kwizigamira by’igihe kirekire.

 

Iyo umuntu aguze impapuro mpeshamwenda, aba agurije Leta akajya ahabwa inyungu akazasubizwa amafaranga yatanze agura izo mpapuro igihe zagenewe kirangiye.

 

Rwabukumba yavuze ko ubu bwitabire bw’abaturage bugaragaza icyizere bafitiye Leta y’u Rwanda.

Ati “Mu bijyanye n’icyizere, abaturage bahora baha Leta amajwi ari hejuru ya 95%. Abaturage barayobotse noneho mu bikorwa nk’ibi bibafasha baritabira cyane. Icyizere kirahari cy’abaturage kuri Leta yacu rwose.”

 

Yakomeje asaba abaturage kurushaho kuyoboka ubu buryo bw’ishoramari kuko buri mu bwizewe cyane.

Ati “Uburyo bwose bw’ishoramari ni bwiza ariko ubu bukorwa kinyamwuga, ntabwo ari wowe ucunga amafaranga, ni ababyize bayacunga ari nabyo bahemberwa, ni ukuvuga ngo babungabunga umutekano wawe, nabo bataretse uwabo.”

 

Ubwitabire bwo kugura impapuro mpeshamwenda bugenda buzamuka umunsi ku wundi, kuko nko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2023/2024, impuzandengo y’igipimo cyo kwiyandikisha mu kugura impapuro mpeshamwenda yageze ku 154%.

 

Leta y’u Rwanda yatangiye gahunda yo gushaka amikoro binyuze mu mpapuro mpeshamwenda mu 2008.

Mu Rwanda abakunze kugura impapuro mpeshamwenda bari basanzwe ibigo by’imari n’iby’ubwishingizi.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.