Ku wa Mbere tariki ya 08 Mutarama 2024 urugo rwa Moise Katumbi, ruherereye mu Mujyi wa Lubumbashi mu Ntara ya Haut- Katanga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, rwazengurutswe n’inzego zose zumutekano bitwaje imbunda ziremereye n’ibikoresho byinshi bya gisirikare.
Abaturage batuye muri uyu Mujyi Moise Katumbi atuyemo baraye bahanganye n’igisirikare cyaraye kigose urugo rw’uyu munyepolitike utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Tshisekedi. Abaturage bavugaga ko bashaka kumutabara ngo hatagira isanganya rimubaho nyuma y’uko yari yazengurutse n’igisirikare cy’igihugu ndetse bavuga ko hagize ikimubaho Leta yabisobanura.
Kugota urugo rwa Moise Katumbi byaje bisa n’ibitunguranye kuko abasirikare n’abapolisi bahageze bitwaje imbunda ziremereye n’ibikoresho bitandukanye bya gisirikare, maze bahita bazenguruka urugo rwe. Hahita hatangira gusakara amakuru ko Urwego rwa Komisiyo y’amatora CENI, rwategetse ko Katumbi atagomba gukora ingendo zijya kure y’aka gace atuyemo.
Ibi bibaye nyuma y’uko uyu wari umwe mu bakandida biyamamarije kuyobora RDC, yashize amanga agakangurira buri wese bireba kwamagana ibyavuye mu matora kuko yabayemo uburiganya bwinshi. Icyakora si we mukandida gusa wavuze ko bakwamagana ibyavuye mu matora kuko abandi barimo Martin Fayulu na Mukwege babwiye abaturage ko bagomba kutemera ibyavuye muri aya matora.