Nyuma y’uko umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo umaze kugenzura aga-centre ka Shasha kari ku muhanda mukuru wa Goma – Sake – Minova – Bukavu, hari abaturage batuye I Goma bagaragaje ko batewe ubwoba n’uko izi nyeshyamba zigamije gufunga uyu Mujyi ku buryo nta kintu kiwugeramo.
Ubusanzwe Umujyi wa Goma uri ku kiyaga cya Kivu, ibiribwa biwugeramo hejuru ya 90% biva muri teritwari ziyizengurutse za Rutshuru na Masisi, byinjiriye ku mihanda ine itandukanye. Imihanda itatu ya mbere ubu ica mu bice bigenzurwa na M23, ndetse si inzira zigishoboka ku bintu bijya cyangwa biva kuri Goma.
Nk’uko byatangajwe na BBC dukesha iyi nkuru yagerageje kuvugana n’uruhande rw’ingabo za leta ntibyashoboka, kandi kugeza ubu ntacyo uru ruhande ruratangaza ku mirwano ikomeye imaze iminsi kandi yakomeje mu mpera z’icyumweru gishize. Ndetse hari amakuru avuga ko kuri uyu wa mbere ko ingabo za leta zaba zisubije centre ya Shasha, ibitaremezwa kugeza ubu n’uruhande rwa leta.
Umutwe wa M23 utangaza ko ufunga izi nzira ugamije “gufunga kugeza ibikoresho bya gisirikare” ku ihuriro ry’ingabo za leta n’imitwe bifatanyije “bivuye i Bukavu.” M23 ivuze ibi nyuma y’uko intwaro n’ibikoresho bya gisirikare biremereye kenshi bigera ku mujyi wa Goma biciye mu nzira y’ubutaka cyangwa iy’indege.
Nyamara ku ruhande rw’abaturage inzira ya Goma – Sake – Shasha – Minova – Bukavu niyo yonyine yari isigaye y’ubutaka icamo ibiribwa biva mu bahinzi bijya ku isoko rya Goma. Umwe mu baturage yagize ati “Ibishyimbo, ibirayi, imboga, isombe, ifu y’ubugari, imbuto, amata, inyama n’ibindi byinshi biva za Masisi, za Minova, za Kitchanga, ubu byaragabanutse kandi impunzi ni nyinshi, ibiciro byahise bizamuka, ibintu bimeze nabi cyane.”
Kuva mu ntangiriro nshya z’iyi mirwano mu mpera za 2021, M23 ntiyagaragaje ubushake bwo gufata umujyi wa Goma nyuma yo kugera mu duce turi hafi yayo mu majyaruguru nka Kibumba, ahubwo yakomeje igana mu burengerazuba ifata Kitchanga na Masisi, vuba aha uyu mutwe wagaragaje guhindukira ugaruka iburasirazuba hafi ya Sake.
Kugeza ubu imirwano hagati y’umutwe wa M23 n’Ingabo za FARDC iracyakomeje ndetse Abayobozi ba RD Congo baracyashimangira ko M23 ihabwa ubufasha na Leta y’u Rwanda, icyakora u Rwanda rwo ruvuga ko aya makuru atariyo cyane ko nta bimenyetso bigaragazwa.