Amakuru aturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aravuga ko undi muntu (umumotari) yiciwe i Goma arashwe, ndetse ngo ni umusirikare wa Leta (FARDC) wamurashe ku manywa y’ihangu.
Kuri uyu wa Gatandatu ahagana saa 11h 00 z’amanywa, ni bwo umuntu witwaje intwaro yarashe umumotari ahitwa Nyabushongo, muri Komine ya Karisimbi. Ababibonye bavuga ko uwo warashe ari umusirikare mu ngabo za Congo kuko ngo yari yambaye imyenda yabo.
Ikibazo cy’umutekano muke i Goma kimaze gufata intera, ubutegetsi bwa gisirikare muri Kivu ya Ruguru bwabujije urubyiruko rwahawe intwaro ruzwi nka Wazalendo, kutazinjirana mu mujyi. Icyakora kuri ubu ntiharamenyekana icyateye uriya musirikare kurasa umumotari, ariko amakuru avuga ko bagenzi be babashije kumufata bamushyikiriza inzego z’ubutabera.
Si uyu mumotari warashwe gusa kuko no kuri uyu munsi na none aho i Goma ahitwa Kiziba, haturaguwe umurambo w’umugore uri mu kigero cy’imyaka 60 bitazwi neza icyamwishe. Ibinyamakuru byo muri RDC byanditse ko uyu mubyeyi yagaragaye muri Quartier ya Kiziba ya mbere iherereye hafi n’itorero rya CELPA.
Ni mu gihe Wazalendo na FDLR aribo bari gushyirwa mu majwi ko aribo bari inyuma y’ubu bwicanyi bukomeje kwibasira umujyi wa Goma. Maisha RDC yagize iti “Basanze umugore yaguye i Kiziba, mu gitondo cyo kuri uyu wa 13/04/2024. Abantu baricwa burimunsi, abagore bafatwa ku ngufu ndetse abandi barashimutwa.”
Minisitiri w’Ingabo, Jean Pierre Bemba yabwiye inama y’Abaminisitiri ko ikibazo cy’umutekano muke i Goma cyafashe intera, hakaba hemejwe ko abasirikare n’abapolisi bagiye kujya bakora irondo n’ijoro.
Nk’uko amakuru yagiye ajya hane abigaragaza mu gihe kitagera ku minsi 10 abantu bagera kuri 14 bamaze kwicirwa mu mujyi wa Goma bamwe barashwe. Abagaragajwe bakora ibyo bikorwa harimo abasirikare ba FARDC n’urubyiruko rwa Wazalendo.
Uretse ubwicanyi buri muri Kivu y’Amajyaruguru by’umwihariko umujyi wa Goma, harimo kuvugwa umutekano mucye ushingiye kubujura aho amadukaka y’abacuruzi yigabizwa n’ibisambo amanywa n’ijoro bikiyongera ku nzara irimo kuvuza ubuhuha mu baturage.
Abaturage babonye ibyabye bavuze ko umusirikare wa FARDC yarashe umumotari ku manywa y’ihangu.