Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwatanze iminsi 14 ku bantu bose baturiye umugezi wa Sebeya, ngo bimuke mu rwego rwo kwirinda ko imvura izagwa muri Nzeri 2023 itazahabasanga bigatuma bagirwaho ingaruka n’ibiza nk’uko byagenze muri Gicurasi 2023.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwasabye aba baturage kwimuka, nyuma y’uko abahatuye bari bari kuvuga ko nyuma y’ibyabaye muri Gicurasi bari batangiye kongera kwisuganya bityo ibi bikaba bigiye kubashyira mu gihombo gikomeye.
Nyuma y’uko muri Gicurasi 2023 haguye imvura ikagira ingaruka ku miryango myinshi, aho yasenye amazu ndetse igatwara n’ubuzima bw’abasaga 30 bahitanwe n’umugezi wa Sebeya wuzuye ugatwara inzu z’abaturage abandi bagatwarwa n’inkangu zibasenyeye, habaruwe imiryango isaga 1000 yahuye n’ibiza bitewe n’imvura.
Hafashwe umwanzuro w’uko ntawe uzongera gutura muri metero 50 uvuye ku mugezi wa Sebeya kugira ngo batazongera guhura n’ibiza igihe imvura yaguye. Nyuma y’ibiza byo muri Gicurasi, hari inzu zasenyutse izindi zisigara zihagaze ba nyirazo bakaba barazisubiyemo, kuri ubu akaba arizo bari gusabwa kuvamo mu rwego rwo kwirinda.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu w’agateganyo, Nzabonimpa Deogratias, aravuga ko iki cyemezo cyafashwe mu rwego rwo kwirinda ko Ibiza byazongera kwangiriza abaturage. Bamwe muri aba baturage bagaragaje kutishimira uyu mwanzuro, bavuga ko bari bamaze gusubirana batiteguye kongera kubaka, ndetse abandi inyubako bakoreramo bari bazitanzemo ingwate muri banki bityo kwimuka byabashyira mu kaga, icyakora meya Nzabonimpa we avuga ko ‘igihombo gikomeye bahuye na cyo ari ukubura ubuzima bw’Abaturage.’
Yakomeje avuga ko kandi batifuza kongera kubura ubundi. Yavuze ko ku bijyanye n’inguzanyo hazakomeza kubaho ibiganiro harebwa uko abaturage bafashwa, ariko hatabayeho kurindira ko hari abongera kuburira ubuzima hariya.
Ibiza byabaye mu ijoro ryo kuwa 2 Gicurasi 2023 byasize iheruheru imiryango 1300 igizwe n’abantu barenga 5000, bashyizwe mu nkambi abandi bacumbikirwa na bagenzi babo. Habaruwe inzu 855 zasenyutse burundu mu gihe 719 zangiritse cyane kuburyo zidashobora guturwamo, ndetse inyubako 287 zikaba zarasigaye mu manegeka.