Abatuye Kinshasa basanzwe batunzwe n’ibiribwa biva muri Kivu bahatiwe guhindura imirire yabo kuko ibicuruzwa hafi ya byose byabuze ku masoko.
Nk’uko bitangazwa na Deutsche Welle, gufunga Ikibuga cy’indege cya Goma, kuva umujyi wafatwa na M23 mu mpera za Mutarama, byagize ingaruka ku ruhererekane rwose rw’ibicuruzwa hagati ya Kivu na Kinshasa.
Ibiciro by’ibiribwa bimwe na bimwe byaratumbagiye hejuru nyuma yo kurangiza ibyari mu bubiko kandi ibigo bimwe bigemurira amasoko mato byabaye ngombwa ko bifunga.