Abatwara ibinyabiziga hirya no hino mu gihugu baravuga ko batakibona ubutumwa bugufi bwa polisi bubabwira ko bandikiwe ikosa runaka, ibyo bigatuma bishyuzwa impitagihe bagacibwa n’amande Atari ngombwa. Icyakora polisi y’u Rwanda iremera ko ari ikibazo kirimo guterwa n’ikoranabuhanga ritameze neza bagiye gukosora.
Kwandikirwa ikosa mu muhanda nyir’ikinyabiziga ntabimenye, ni kimwe mu bihangayikishije bikanabangamira abatwara ibinyabiziga hirya no hino mu gihugu cyane cyane imodoka na moto. Umushoferi ashobora gutwara ikinyabiziga mu muhanda cyarandikiwe atabizi ngo agashiduka bamufashe ntabyo azi.
Bamwe mu batwara ibinyabiziga byaba ibya rusange ndetse n’iby’abantu ubwabo, bavuga ko ukutamenyeshwa ikosa ako kanya bituma bajya mu bihano bitari ngombwa kuburyo bibasaba kwishyura amafaranga y’ikirenga bamwe bakanayabura bikarangira polisi ipakiye ibinyabiziga byabo.
Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera avuga ko iki kibazo giterwa n’ikoranabuhanga ariko bagiye kugikemura vuba cyane. Amakosa abatwara ibyabiziga basanzwe babonera ubutumwa bugufi kuri terefone ni ayo bandikirwa batahuye na za kamera zo ku muhanda. Iyo hashize iminsi itatu nibwo hatangira kubarwa ibihano hiyongereyeho n’amande.