banner

Abayisilamu bo mu Rwanda bifatanyije n’abo ku Isi kwizihiza EIDIL FITRI

Ubusanzwe ukwezi kwa Ramadhan ni ukwezi kwa cyenda kuri kalendari Abayisilamu bagenderaho, aho kuri ubu bari mu mwaka wa 1446, ari na wo basojemo igisibo cy’ukwezi kwa Ramadhan.

Umuyisilamu wese ufite imyaka guhera kuri 15 kuzamura, afite ubuzima buzima (atarwaye, adatwite, atonsa) biba ari itegeko kuri we gusiba ukwezi kwa Ramadhan nk’imwe mu nkingi eshanu za Islam, akiyiriza atarya, nta n’icyo anywa kuva umuseke utambitse kugera izuba rirenze.

Iyo basoje ukwezi kwa Ramadhan (ku itariki ya mbere y’ukwezi kwa cumi) aba ari wo munsi mukuru wa EIDIL FITRI, aho baba bishimira ko basoje Ramadhan, barangwa n’ibikorwa bitandukanye byo kurushaho kwiyegereza Imana, bayisingiza, bayitakambira basaba imbabazi aho bigometse ndetse bakanayisaba ibyo bifuza mu buzima bwo ku Isi na nyuma yabwo.

Ni umunsi kandi ubimburirwa n’isengesho rya EID rikorerwa mu mbaga, rigakurikirwa n’ubusabane burangwa no gusangira n’inshuti n’abavandimwe nk’ikimenyetso cy’urukundo.

Isengesho ry’uyu mwaka ku rwego rw’Igihugu ryakorewe kuri Kigali Pelé Stadium, riyoborwa n’Umuyobozi w’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda (Mufti), Sheikh Musa Sindayigaya.

Umwaka ushize, Abayisilamu bizihije umunsi nk’uyu ku itariki ya 10 Mata mu Rwanda n’ahandi ku Isi.

Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda (RMC) wari wagaragaje ko mu gihe cy’Ukwezi kwa Ramadhan mu 2024 hatanzwe inkunga ku miryango 9,000.

Inkuru Wasoma:  Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka zasoje imyitozo ihanitse ya gisirikare

Hanatanzwe miliyoni 27,2 Frw yaguzwemo ibyo kurya byahawe imiryango 5,000 itishoboye yo hirya no hino mu Gihugu.

Mufti w’u Rwanda Sheikh Musa Sindayigaya, yibukije Abayisilamu ko barimo kwizihiza EIDIL FITRI mu gihe Abanyarwanda n’inshuti zabo bitegura gutangira kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, abasaba kuzagira uruhare muri gahunda z’icyunamo zizaba zateguwe.

Yagize ati “Turakangurira Abayisilamu n’Abanyarwanda muri rusange kwitegura uko tuzitwara muri iyi minsi, tukitabira gahunda zateganyijwe, tunakomeza kuzirikana ubukana Jenoside yakoranywe ndetse n’ingaruka yagize ku Banyarwanda dukomeje guhangana nazo mu bihe birebire, tukanabasaba kuba hafi abarokotse Jenoside, kubakomeza no gukomeza kubaka mu mibereho ya buri munsi.”

Muri uyu mwaka umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda watanze ibiribwa ku miryango 9729 hagamijwe gusabana no kubunganira kubona iftar. Abayisilamu batanze miliyoni zirenga 30 yatanzwe nka zakatil fitri (inkunga iba igenewe Abayisilamu batishoboye kugira ngo bazabone icyo barya ku munsi wa EIDIL FITRI), mu gihugu hose kandi hatanzwe Toni ibihumbi 21 ku imiryango 4278.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.

error: Oops!