Polisi ya Pakisitani yatangaje ko yataye muri yombi abanyamadini babiri b’abayisilamu bakurikiranweho gufata ku ngufu umwana w’imyaka 10 mu ishuri rya seminari yo mu burasirazuba bwa Punjab, nk’uko abayobozi babitangaje ku cyumweru.
Chaudhry Imran, umuvugizi wa polisi y’akarere ka Khanewal, yagize ati: “iki gitero cyabaye ku wa gatandatu ubwo nyirarume w’uyu muhungu yagiye gusura uyu mwana w’umuhungu agasanga yasambanijwe n’umunyedini mu cyumba cy’ishuri aho uyu mwana yigaga umwaka ushize mu gihe undi we yari agitegereje.”
Imran yavuze ko polisi yakoze iperereza ryambere hanyuma bata muri yombi abantu babiri bakekwaho iki icyaha. Yavuze kandi ko uyu mwana yajyanywe mu bitaro byaho yagize ihungabana n’imvune ku mubiri.
Polisi kandi ntabwo iremerera abanyamakuru gushaka ibisobanuro birambuye kuri aba bombi bashinjwa, kuko iperereza rigikomeje. Polisi yavuze ko aba bagabo bombi kandi batarabona ababunganira mu mategeko.
Muri Pakisitani kandi higanje ikibazo k’ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abana mu mashuri y’amadini, abababyeyi n’abavandimwe b’aba bana bakaba bavuga ko ibirego byabo nabyo bidatuma hafatwa abanyamadini baba baregwa.
Iperereza rya Associated Press muri Gicurasi 2020 ryerekanye raporo nyinshi zapolisi zivuga ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ryakozwe n’abanyamadini ba kisilamu bigisha muri madrase, cyangwa mu yandi mashuri y’amadini, muri Pakisitani.
Imiryango myinshi, yagiye iterwa impungenge nuko abana babo bazagirwa ibicibwa muri sosiyete kubera iri hohoterwa rishingiye ku gitsina mugihe bakuze, bamwe bakana terwa isoni cyangwa ubwoba no kurega abanyamadini bagahitamo kureka ibirego byabo.