Abayisiramu bishimiye umunsi mukuru w’irayidi

Abayisiramu mu Rwanda ndetse no ku isi hose bamaze igihe kingana n’iminsi mirongo itatu (30) ni ukuvuga ukwezi mu gisibo cya Ramadhan aho ari iminsi iba yarahariwe ibikorwa by’urukundo ndetse no gusenga. Iki gisibo kandi biba biteganyijwe ko kizarangira ku munsi wa mirongo itatu mugihe habonetse ukwezi kuzuye.

Kuri uyu wagatanu rero tariki ya 21 Mata 2023 nibwo habayeho kwizihiza umunsi w’irayidi (Eid El Fitr) nkuko byatangajwe n’ubuyobozi bw’umuryango w’abayisiramu mu Rwanda (RMC).

Mu butumwa yanyujije kuri RBA ku munsi w’ejo, Mufti w’u Rwanda SHEIKH SALIM HITIMANA yatangaje ibikorwa byaranze igisibo cya Ramadhan ndetse n’ibiza kuranga umunsi w’irayidi.

Yagize ati: igisibo cyagenze neza cyaranzwe n’ibikorwa byo gusenga cyane no kwiyegereza Imana cyane ndetse no gufatanya n’abafite integr nke, ndetse no gusurana no gusangira. Habayemo n’ibiganiro hagati y’urubyiruko, n’abadamu habayeho n’amarushanwa yo gufata korowani mu mutwe ndetse no gusura abarwayi.

Abajijwe gahunda yo kuri uyu munsi w’irayidi, Mufti w’u Rwanda yagize ati:  saa moya n’igice ni isengesho ry’irayidi, nyuma y’isengesho ni ukwizihiza umunsi w’irayidi muri rusange bakishima, nyuma yo gusangira irayidi hagahembwa abayisiramu bagize ibikorwa by’indashyikirwa.

abayisiramu nabo bamwe na bamwe bagiye bagaragaza ko bishimiye uyumunsi mukuru wo gusoza igisibo cya Ramadhan mu buryo butandukanye.

Uyu munsi kandi w’irayidi ni ikiruhuko rusange ku bakozi ba leta.

Twifurije abayisiramu bose n’abanyarwanda muri rusange umunsi mukuru mwiza w’irayidi

Eidil Mubarakat!

Inkuru Wasoma:  Itorero rikomeye mu Rwanda ryahagaritswe rishinjwa ibirimo gucamo ibice no kubiba amacakubiri n’amakimbirane ahoraho mu Bakiristo

Inkuru Wasoma:  Umuhanuzi aremeza ko nyakwigendera pasiteri Theogene Inzahuke yamujyanye i kuzimu

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved