banner

Abayo Yvette Sandrine arashinja umukire wa Redblue JD kumwambura uburenganzira nk’umuntu, akayabo k’amafaranga no kumusebya mu magambo asesereza

Umukobwa Abayo Yvette Sandrine arashinja umukire akaba na nyiri Brand ya Redblue JD kumwambura amafaranga menshi cyane, ndetse akanamusebya amucisha bugufi mu magambo kubera ko ngo Abayo ari umukobwa bityo akaba nta gaciro abona afite imbere ye (Redblue jd) kuburyo ibyo akora byose byo kumwambura no kumusebya ari yo mpamvu nyamukuru.

Mu kiganiro kirambuye Abayo yakoze kuri shene ye ya YouTube yavuze ko amakimbirane ajya gutangira hagati ya Jackson Dushimimana nyiri Redblue JD, byatangiye ubwo yamukoreshaga ntamwishyure amafaranga yakoreye, ndetse yewe bajya no gusinya amasezerano y’akazi Abayo akanga kuyasinya kubera ko yari yiganjemo kwikunda kwinshi kwa nyiri ikigo no guharanira inyungu z’ikigo cyane kurusha iz’abakozi.

Yagize ati “batuzaniye kontara, abenshi barazisinye ariko ntawe bigeze bayiha, yavugaga gushyiraho amazina yacu tukanasinya, harimo na benshi batazi ibyo basinyiye ariko njyewe ntago nigeze nsinya.” Abayo yakomeje avuga ko nyamara yakomeje gukorana n’icyo kigo na nyiracyo Dushimimana, ariko kumuha amafaranga yakoreye bikaba ikibazo gikomeye, aribwo yaje gufata umwanzuro wo kuva muri icyo kigo cye agatangira kwikorera.

Yagize ati “Jackson naramusezeye mubwira ko nshaka kujya kwikorera, ariko yaransetse cyane aranankwena ambwira ko bitashoboka ko nakwikorera, kubera ko ndi umukobwa, anambaza urugero rw’abakobwa naba nzi bafite ama YouTube channel, kubera gukangwa n’ayo magambo yambujije icyizere koko ntekereje nza gusanga ntabahari, Atari uko babuze ahubwo amagambo y’uko ndi umukobwa anca integer niyo yari yangiye mu matwi.”

Yakomeje avuga ko nubwo byagenze gutyo yagishije inama bamwe mu bantu be harimo n’ababyeyi, bamugira inama yo kwikorera banamwizeza kuzamutera inkunga, koko akoze abona birakunze, ariko muri icyo gihe arimo gutangira Dushimimana muri cya kigo yakoreraga atangira kujya afata ibiganiro bye Abayo yakoze kera akongera kubikoresha, ari nako akomeza kumwishyuza amafaranga yari amufitiye ariko akamwizeza ko azamwishyura mu kwezi gutaha amezi akicuma.

Yagize ati “namusabye kureka gukoresha ibiganiro byanjye, ambwira ko ntacyo byamutwara agomba kubikoresha kubera ko ndi umutungo we, n’ibyo biganiro akaba ari we ubifiteho uburenganzira, gusa naje kubiganirizaho umunyamategeko Jackson asa n’ubiretse igihe gitoya, ariko ikibazo kiba ko namwishyuzaga amafaranga yanjye nakoreye mu gihe cyose twakoranye akambwira ko azayampa mu kwezi gutaha, gutyo gutyo amezi arisunika.”

Abayo yavuze ko yakomeje gukora, ariko muri icyo gihe cyose Dushimimana yongeraga gukoresha ibiganiro bye yamusabaga kubireka akamubwira ko ngo ari umukobwa bityo niyo mpamvu azakomeza kubikoresha, ariko kumwishyura bikaba ikibazo kugeza ubwo yamwandikiye amubwira ko arambiwe mo kumwishyuza bityo amafaranga amurimo azayagumane ntago azongera kumwiruka inyuma

Inkuru Wasoma:  Diplomate yahishuye ubuhemu yakorewe bwatumye amara imyaka ibiri adasohora indirimbo

Yakomeje avuga ko ateranije amafaranga yose hamwe yakoreye ariko akoresheje ibimenyetso bigaragara, Dushimimana afitiye uyu mukobwa miliyoni 2 n’ibihumbi 400 by’amafaranga y’u Rwanda. Nyuma ubwo shene ya Abayo yazamukaga cyane, yavuze ko yatunguwe no kubona Dushimimana amuhamagara, akamusaba ko bahura, bahuye Dushimimana amubwira ko ashaka ko bafatanya iyo shene buri wese akajya atwara 50%.

Ati “amaze kumbwira gutyo naratunguwe, narabyanze noneho ahita yongera gukoresha bya biganiro nanone, indi nshuro mubajije impamvu ari gukoresha ibiganiro byanjye arambaza ati “ariko Yvette, reka nkubaze ikibazo, ko Ismael Mwanafunzi twakoranye, Gentil Gedeon tugakorana, Muhire Munana tugakorana kandi abo bose bakaba bafite ama shene yabo, ni ukubera iki ari wowe nkoresha ibiganiro bye gusa? Ndamusubiza nti ntago nzi impamvu. Jackson ijambo yambwiye rikanambabaza yambwiye ko ngo impamvu ari uko njye ndi umukobwa bo bakaba abagabo, bakaba bafite ibitsina by’abagabo.”

Abayo yakomeje avuga ko byamubabaje cyane, abwira Dushimimana ko ayo magambo ari kumubwira ashobora kujya kumurega bakamufunga, ngo amusubiza ko banamufunga kubera ko ngo abagore babujuje mu inteko ishinga amategeko, ndetse bakaba barahawe n’ijambo mu gihugu, ariko we ku ruhande rwe akaba abona nta kintu umugore yabasha gukora kizima.

Abayo akomeza avuga ko Dushimimana nyiri Redblue JD yakomeje kumukoresha muburyo budahwitse, kubera ko ibiganiro yagiye akora kera, Dushimimana yagiye abifata akabiha ayandi mazina ashobora guteza ibyago izina rya Abayo akongera akabikoresha kandi bimusebya, ikirenze ibyo akanabikiresha ku yindi shene itari Redblue Jd atigeze anakoraho na gato.

Yakomeje avuga ko mu buzima yabayeho yabonye ko kubana na Jackson Dushimimana ari cyo kintu cya mbere kigoye hano ku isi, ndetse yewe anavuga ko Atari we wenyine yahemukiye kuko baba abo bari gukorana na we nonaha cyangwa se n’abo bakoranye, benshi muri bo yarabahemukiye cyane cyane mu bwambuzi no kubakoresha cyane badahembwa.

Abayo yakomeje avuga ko akeneye kurenganurwa. IMIRASIRE TV turi kugerageza kuvugana na Dushimimana Jackson kugira ngo twumve icyo arabivugaho nk’ukuri kuri ku ruhande rwe, ibyo turamenya turabibahezaho mu nkuru ijyanye n’ibi itaha.

Abayo Yvette Sandrine yamenyekanye mu gukora ibiganiro bitandukanye kuri BTN TV, Redblue Jd ndetse no kuri shene ye ya YouTube iri mu mazina ye, mu gihe Redblue JD nayo ari shene yamenyekanye cyane mu gutangaza ibiganiro by’ibyegeranyo bitandukanye harimo ibica kuri radio Rwanda bikorwa na Mwanafunzi Ismael.

Leave a Comment

* Gukoresha aka gasanduku bivuze ko wemeye ko uru rubuga rubika amakuru uduhaye

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved