Abavugabutumwa batandatu bavuga ko bagize Inama y’Abashinze Zion Temple, bashinja Dr Apôtre Paul Gitwaza kuyobora itorero nk’akarima ke, bamaze kugeza ikirego cyabo mu rukiko. Hari ibaruwa aba bantu bigeze kwandikira Gitwaza kuwa 14 Gashyantare 2022, yanditse n’abantu batandatu barimo Claude DJessa, Dieudonné Vuningoma, Pierre Kaberuka, Richard Muya, Charles Mudakikwa na Paul Daniel Kakimunu.
Aba bose bahagaritswe na Gitwaza mu 2016 ku mpamvu zitandukanye abashinja kugumuka, anasaba abakirisitu be ko abashaka kubakurikira, bafata inzira bakagenda. Muri iyo baruwa banditse yarimo amagambo akomeye asaba Apôtre Paul Gitwaza kwegura ku buyobozi bwa Zion Temple kuko yaranzwe no kuyigira nk’akarima ke, akajya arangwa n’imyitwarire adakwiriye kugira.
Bakomeje abagira bati “Mwaranzwe n’ibikorwa bigayitse byo kunyereza imitungo inyuranye no kurigisa indi, imwe mukayikoresha mu nyungu zanyu bwite ndetse indi mukayimurira mu mahanga bidakurikije amategeko shingiro y’umuryango, nta rwego na rumwe mugishije inama cyane cyane twebwe twawushinganye namwe.”
Nyuma y’iyo baruwa, Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imiyoborere mu Rwanda (RGB) rwabandikiye rubamenyesha ko ibyo basaba bidafite agaciro kuko batari inteko rusange , ari rwo rwego rw’umuryango rufite ububasha bwo gufata icyo cyemezo. Aba bantu bamaze kugeza ikirego cyabo mu Rukiko Rwisumbuye rwa Gasabo, barega Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere mu Rwanda (RGB).
Amakuru IGIHE yamenye ni uko kuri uyu wa Gatatu tariki ya 4 Mutarama 2023, hari hateganyijwe inama ntegurarubanza ku rukiko rwisumbuye rwa Gasabo saa tanu za mu gitondo ariko yaje gusubikwa. Biteganyijwe ko iyi nama itegura uru rubanza izaba tariki 16 Gashyantare 2023. Mu kiganiro na IGIHE, Umuvugizi wa Zion temple, Tuyizere Jean Baptiste, yavuze ko kuba aba bagabo badashaka gutuza bigaragara ko batagifite indangagaciro zo guca bugufi kandi babafata nk’abataye umurongo.
Ati “Tubafata nk’abantu bataye umurongo kandi badafite indangagaciro zo guca bugufi no kwihangana nk’uko bibiliya ibivuga.” Yasabye abakirisitu kwima amatwi ibivugwa bakagira umwete wo gusenga cyane, gukora no kubaha ubuyobozi bw’itorero n’igihugu muri rusange. source: IGIHE
Amashusho ya Moses Moshion asambana n’umugabo mugenzi we yaciye igikuba mu bantu.