Abayobozi bakuru baturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bufaransa, u Bwongereza, u Budage na Ukraine bagiye kuganira ku mushinga w’amahoro Trump yateguye wo guhagarika intambara muri Ukraine.
Ibi biganiro biteganyijwe guhuriza aba bayobozi mu Murwa Mukuru w’u Busuwisi, Genève, kuri iki cyumweru tariki ya 23 Ugushyingo 2025.
Intumwa yihariye ya Perezida Trump mu Burasirazuba bwo Hagati, Steve Witkoff n’Umunyabanga wa Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio, biteganyijwe ko bitabira ibi biganiro ngo haganirwe uburyo iyi ntambara imaze imyaka ine ihuza u Burusiya na Ukraine yasozwa hagendewe ku mushinga w’amahoro wateguwe na Trump ugizwe n’ingingo 28.
Ni ingingo zashyizwe hanze ku wa 21 Ugushyingo 2025, zikubiyemo guharira u Burusiya ibice bya Ukraine yafashe no kugabanya ingabo za Ukraine zikava ku bihumbi 600 zikagera ku bihumbi 200 gusa.
Abajyanama mu by’umutekano baturutse mu bihugu by’u Bufaransa, u Bwongereza n’u Budage bazitabira ibi biganiro bari kumwe n’abaturutse mu Muryango w’Ubumwe bw’i Burayi ndetse biteganyijwe ko u Butaliyani ntabwo buzohereza intumwa zayo muri ibi biganiro.
Nyuma y’umunsi umwe aya masezerano ashyizwe hanze ibihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’i Burayi ndetse n’ibyo mu Burengerazuba bagaragaje ko uyu mushinga w’amahoro wateguwe na Trump ari intangiriro nziza mu guhagarika intambara u Burusiya na Ukraine bamaze igihe bahanganyemo nubwo zimwe mu ngingo nyinshi ziwugize ziri ku ruhande rw’u Burusiya.
Gusa bagaragaje ko ari yo mpamvu bahisemo kugirana ibiganiro n’abayobozi bo muri Amerika kugira ngo barebe ko hari icyo bakongeramo mbere y’uko umunsi ntarengwa Ukraine yahawe na Amerika ugera.