Abayobozi ba koperative batawe muri yombi bakurikiranyweho kunyereza arenga miliyoni 160 Frw

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwafunze Umuyobozi wa Koperative icuruza amata n’ibiyakomokaho, NDMC [Nyagatare Dairy Marketing Cooperative] Hiralry Hodari ndetse n’Umubaruramari w’iyi Koperative, Muhoza Happy, bakurikiranyweho kunyereza amafaranga arenga miliyoni 160 Frw. Uyu muyobozi wayo Hiralry Hodari, asanzwe ari na Perezida w’Ikipe y’Umupira w’Amaguru ya Sunrise FC.

Iyi Koperative iherereye mu Karere ka Nyagatare, Umurenge wa Nyagatare, Akagari ka Nyagatare mu Mudugudu wa Nyagatare. Tariki ya 4 Ukuboza 2023 nibwo Hiralry Hodari w’imyaka 50 y’amavuko na Muhoza Happy w’imyaka 30 y’amavuko batawe muri yombi bakurikiranyweho ibyaha bitandukanye. Ibyo byaha birimo kunyereza umutungo, kwiha inyungu zinyuranyije n’amategeko, gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite, guhishira makuru ajyanye n’imicungire mibi ya Koperative ndetse no gukoresha nabi cyangwa konona umutungo wa Koperative.

Amakuru avuga ko ibi byaha byakozwe mu bihe bitandukanye kuva muri 2018. Dr Murangira B Thierry yabwiye itangazamakuru ko ibi byaha bakekwaho byakozwe ubwo bakaga inguzanyo muri banki mu izina rya Koperative ntibayakoreshe icyo yagenewe.  Akomeza avuga ko Hilary Hodari we nka Perezida wa Koperative yishyize ku rutonde rw’abakoze bahembwa buri kwezi kandi atabyemerewe n’amategeko.

Inkuru Wasoma:  Kigali:Umunyerondo yatewe grenade namugenzi we bapfa indaya

Kugeza ubu Hilary Hodari na Muhoza Happy bafungiye kuri RIB sitasiyo ya Nyagatare, mu gihe dosiye yabo iri gutunganwa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha. Ibyaha bakurikiranyweho bihanishwa ibihano by’igifungo bitandukanye kuva ku mezi 6 kugeza ku myaka 10. Ndetse n’ihazabu y’amafaranga kuva kuri 1,000,000 kugeza 10,000,000 Frw.

Dr Murangira Umuvugizi wa RIB, yasabye abantu gucunga neza umutungo birinda kubikora mu nyungu zabo bwite. Yongeraho ko abantu bagomba kujy batangira amakuru ku gihe, bakirinda za mvugo za ”ntiteranye” kuko kudatangaza icyaha cy’ubugome na byo ubwabyo ni icyaha gihanwa n’amategeko. Dugatanye kurwanya abanyereza umutungo wa rubanda.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved