banner

Abayobozi babiri bo mu Karere ka Ngororero bafunzwe na RIB bakurikiranyweho gusaba indonke abaturage ubwo hubakwaga umuhanda

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Kamena 2024, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko ku wa 21 Kanama 2024, hari abayobozi babiri bo mu Karere ka Ngororero bafunzwe bazira kwakira indonke.

RIB ibinyujije ku rukuta rwa X yagize iti “Twafunze Muberantwari Reverien, Umuyobozi ushinzwe ibikorwa remezo, imyubakire n’ubutaka mu Karere ka Ngororero na Niyihaba Thomas, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyange muri aka Karere.”

RIB yakomeje isobanura impamvu bafunzwe igira iti “Aba bakurikiranyweho ibyaha byo gusaba no kwakira indonke no gukoresha inyandiko zitavugisha ukuri ku mitungo y’abaturage yangijwe igihe hasanwaga umuhanda Rambura-Nyange. Ibi byaha bakurikiranweho bakaba baratangiye kubikora mu bihe bitandukanye guhera muri Kanama 2023 kugeza muri Kamena 2024.”

Kuri ubu abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kabaya mu gihe hatunganwa dosiye yabo kugira ngo izashyikirizwe Ubushinjacyaha. Gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke, ni icyaha giteganwa n’Ingingo ya 4 y’itegeko N°54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa.

Inkuru Wasoma:  Hari Abanyarwanda bashyigikiye ko Kazungu wicaga abakobwa yaburanira mu muhezo

Iyo Urukiko ruguhamije iki cyaha, uhanishwa Igifungo kirenze imyaka 5 ariko kitarenze imyaka 7 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri 3 kugeza kuri 5 z’agaciro k’indonke watse cyangwa wakiriye.

Guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano, ni icyaha giteganwa n’Ingingo ya 276 y’Itegeko No 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Uhamijwe iki cyaha ahanishwa, igifungo kuva ku myaka 5 ariko kitarenze 7 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni 3,000,000 FRW ariko atarenga 5,000,000 FRW cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

RIB irongera kuburira abitwaza imirimo bakora bakishora mu byaha kubireka, inashimira abatanga amakuru kuri ruswa n’indi mikorere idahwitse kuko bibangamira iterambere ry’Igihugu.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved