Abayobozi bakomeye baravugwaho gusambanya no gutera inda abakinnyi b’ikipe y’Igihugu

Abayobozi bo hejuru mu gihugu cya Cameroun batangaje ko abayobozi babishinzwe batangiye iperereza ryimbitse ku bayobozi b’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball, FECAVOLLEY, aho bakurikiranweho gusambanya no gutera inda abakinnyi batanu bakinira Ikipe y’Igihugu y’Abagore mu batarengeje imyaka 16 na 18.

Iki gihugu cyafashe iki cyemezo nyuma y’uko umwe mu bakinnyi bakina mu Ikipe y’Igihugu Nkuru y’Abagore muri Cameroun yanditse ibaruwa ifunguye ashinja abarimo abayobozi ba ririya shyirahamwe rya Volleyball, avuga ko bo n’abarimo abatoza batandukanye b’Ikipe y’Igihugu basanzwe bakorerera abakinnyi b’abakobwa bakiri bato ihohoterwa no kubibasira bamwe bikabaviramo gutwara inda zidateganyijwe.

Icyakora uretse uyu mukinnyi watangaje ibi n’umunyamakuru w’imikino muri iki gihugu, Richard Naha yatangazaga ko nibura abakinnyi b’abakobwa batanu bari munsi y’imyaka y’ubukure batwite. Aha uyu munyamakuru yatangazaga ko bishoboka ko aba bakinnyi baba baratewe inda n’abayobozi ba Federesiyo. Icyakora ibi byose bikimara kumenyakana, Federasiyo y’uyu mukino wa Volleyball yahise isohora itanganzo rihakana ko abayobozi bayo bakoze ibyo bashinjwa.

Ku rundi ruhande Perezida w’iri shyirahamwe, Serge Abouem, yahajkanye yivuye inyuma ibyo birego byose byo gusambanya abakinnyi, aho abishinja mugenzi we Ballo Bourdane ufatwa na Minisiteri ya Siporo no ku rwego mpuzamahanga nka perezida wemewe.

Ikinyamakuru Cameroon News Agency [CNA] cyandika ko télévision yitwa Equinox TV nyuma y’ibaruwa yanditswe na perezida Serge Abouem, yahise itumira mu kiganiro abakinnyi ba Volleyball barimo Marie Julia, Sandra Kenfack n’umutoza w’abatarengeje imyaka 19, Luc Marcel ndetse n’uw’abatarengeje imyaka 17, Joseph Liboire; gusa abo bakobwa bose bahakanye ko batwite.

Kuri ubu imiryango mpuzamahanga ireberera siporo mu bagore iri gufatanya n’inzego bireba gukora iperereza ryimbitse kuri aba bose bashyirwa mu majwi.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved