Abayobozi barashinjwa kwiba umuceri ugenewe abanyeshuri

Ku cyumweru tariki 8 Ukwakira 2023 hatawe muri yombi uwari Umucungamutungo n’Uwari ushinzwe ububiko kuri Groupe Scholaire Karubamba bakurikiranweho kwiba umuceri wo kugaburira abanyeshuri. Aba bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kiramuruzi mu karere ka Gatsibo.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, Uwimana Marcelline yabwiye Kigali Today ko aba bombi bakekwaho kwiba ibiro birenga 100 by’umuceri. Binavugwa ko uyu ushinzwe umutungo hari ibindi biro 25 yahembye abazamu b’ikigo aho kubahemba amafaranga.

Abayobozi b’Ibigo by’Amashuri basabwe kwita kuri gahunda yo kugaburira abana ku mashuri kandi bagahabwa ingano y’ibiribwa ikwiye ariko bakanamenya imicungire y’ububiko bw’ibiribwa. Ati “bakamenya ibyinjiye n’ibisohotse kandi ibisohotse bakamenya ko byageze mu gikoni bikagera no ku bana nk’uko byasohotse.”

Haracyakomeje iperereza mu rwego rwo kumenya niba hari abandi bafatanije kugira ngo na bo bagezwe imbere y’ubutabera.

Inkuru Wasoma:  Nimuntu ki? Kilimobenecyo wahanze ibendera ry’igihugu, ikirangantego n’inote zirimo iya 5000 Frw

Abayobozi barashinjwa kwiba umuceri ugenewe abanyeshuri

Ku cyumweru tariki 8 Ukwakira 2023 hatawe muri yombi uwari Umucungamutungo n’Uwari ushinzwe ububiko kuri Groupe Scholaire Karubamba bakurikiranweho kwiba umuceri wo kugaburira abanyeshuri. Aba bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kiramuruzi mu karere ka Gatsibo.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, Uwimana Marcelline yabwiye Kigali Today ko aba bombi bakekwaho kwiba ibiro birenga 100 by’umuceri. Binavugwa ko uyu ushinzwe umutungo hari ibindi biro 25 yahembye abazamu b’ikigo aho kubahemba amafaranga.

Abayobozi b’Ibigo by’Amashuri basabwe kwita kuri gahunda yo kugaburira abana ku mashuri kandi bagahabwa ingano y’ibiribwa ikwiye ariko bakanamenya imicungire y’ububiko bw’ibiribwa. Ati “bakamenya ibyinjiye n’ibisohotse kandi ibisohotse bakamenya ko byageze mu gikoni bikagera no ku bana nk’uko byasohotse.”

Haracyakomeje iperereza mu rwego rwo kumenya niba hari abandi bafatanije kugira ngo na bo bagezwe imbere y’ubutabera.

Inkuru Wasoma:  Umwana w’imyaka 4 yishwe n’irindazi n’icyayi hakekwa umugabo wa nyina

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved