Bamwe mu baturage batuye mu Karere ka Burera, Umurenge wa Kagogo, Akagari ka Nyamabuye ho mu Mudugudu wa Gitare, baravuga ko abayobozi bo muri aka gace ntacyo babafasha iyo bakorewe urugomo n’abanyabyaha, ahubwo ngo nibo babafasha gutoroka abenshi bakajya muri Uganda.
Bavuga ko iyo habaye urugomo abayobozi babo guhera kuri Mudugudu ndetse n’abashinzwe umutekano, mbere yo kugira ngo babanze kubakemurira ibibazo babanza kubasaba ruswa [amafaranga] wayabura, uwakoze urwo rugomo akayatanga, akemererwa gutoroka akigira muri Uganda, bikarangirira aho.
Umwe mu bahuye n’iki kibazo witwa Habumuremyi Tharcise utuye mu Murenge wa Cyanika, watemaguwe n’abasore ubwo yari avuye kurara irondo, akaza gukomereka cyane ariko nja nubu abamukoreye urugomo baracyidegembya kuko ntacyo ubuyobozi bwashatse kubikoraho. Ati “Umuntu arampagarika. Ngo yewe ni wowe uvuye ku irondo? Reka nze nkwice.”
“Naratabaje mbura uwantabara, nshaka kumwishikuza ngo nigire imbere gato, noneho ngeze imbere mbona mbaguyeho ari benshi ku buryo nta menye umubare. Ubwo bahita batema. Naguye hasi nongera kugarura ubwenge ndi mu Bitaro, nta nubwo nzi uko nahageze.”
Undi yagize ati “Barambwiye ngo ni mbahe bitanu (5000 Frw), ngo babone kunyandikira akente. Ni mudugudu n’ushinzwe umutekano bari kumwe.”
Undi witwa Kamari Gratien utuye mu Murenge wa Kagugu, avuga ko umwana we yatewe ibyuma n’abantu bahise bamenyekana, ariko ubuyobozi ntibwakora raporo, birangira bose bacikiye mu Bugande.
Yagize ati “Bamuteye icyuma cya muno [mu mutima], mbimubwiye yanga kubijyamo, barakomeza baridegembya kugeza ubwo bacikiye mu gihugu cya Uganda. Uwo Mudugudu ni Karangwa Innocent, kandi buri gihe abana banjye iyo bakubiswe, birangira ukoze urwo rugomo adahanwe ahubwo agahungira muri Uganda.”
Icyo aba baturage benshi bahurizaho ni uko aba bakora urugomo rurimo gukubita no gukomeretsa birangira batorokeshejwe n’abakuru b’imidugudu, ngo bitewe n’uko bakunda kubaha ruswa cyane. Icyakora aba banavuga ko uru rugomo rufata indi ntera kubera inzoga zituruka muri Uganda, urubyiruko rwo muri aka Karere rwazinywa bikarangira rusinze rukijandika muri ibi bikorwa.
Umuyobozi w’Akarere ka Burera, MUKAMANA Soline, asaba abaturage gutangira amakuru ku gihe, kugira ngo aba bakuru b’Imidugudu bakomeje gushyirwa mu majwi bafatwe bahanirwe ibyaha bakoze.