Ku wa Gatanu tariki 05 Mutarama 2024, abayobozi b’imidugudu 566 yo mu Karere ka Bugesera bahawe amagare mashya , buri rimwe rifite agaciro k’ibihumbi 150 Frw. Aya magare bayahawe nyuma y’ibiganiro bagiranye na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Rubingisa Pudence ababwira ko bayahawe kugira ngo abafashe mu kunoza serivise baha baturage ndetse barusheho kubegera.
Aba bakuru b’imidugudu bahawe amagare nyuma y’uko bagiranye ikiganiro na Guverineri Rubingisa n’izindi nzego z’umutekano, mu rwego rwo gusoza ubukangurambaga bw’isuku bwari bumaze amezi ane bukorerwa muri aka Karere. Bamaze guhabwa aya magare bamwe mu bayobozi b’imidugudu bavuze ko aya magare bahawe agiye kuborohereza ingendo bakoraga bityo gukemura ibibazo bikihuta.
Umuyobozi w’Umudugudu wa Gako muri aka Karere, Nyirangirababyeyi Florida, yavuze ko bashimira Umukuru w’Igihugu wubatse imiyoborere aha agaciro inzego zose. Avuka ko bagiye kuyakoresha neza batanga serivise abaturage bakeneye. Ati “Aya magare duhawe atwongereye imbaraga mu kurushaho kugera ku baturage bose tuyobora. Turashimira kandi n’Akarere kacu kashyize mu bikorwa uyu muhigo.”
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard yavuze ko bahaye abayobozi b’imidugudu amagare bagendeye ku migendekere y’aka Karere ndetse babonye ko bishobora kubafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Guverineri Pudence Rubingisa yasabye abayobozi b’imidugudu gukoresha neza amagare bahawe barushaho kwegera abaturage bakanabakemurira ibibazo bafite. Ati “Aya magare azabafashe mu kwegera abaturage mu buryo bworoshye. Tubahaye ubufasha ariko tubizeza ko tugiye kubegera kuko umuntu abazwa inshingano iyo yahawe n’ibyo yahawe ashobora gukoresha bimufasha.”
Aba bayobozi bahawe amagare mu rwego rwo kugira ngo boroherezwe urugendo bakora bajya gukemura ibibazo by’abaturage ndetse barusheho kubegera.